"Uyu munsi mu mateka "Ibyaranze Tariki ya 29 Gicurasi mu Mateka y’u Rwanda, Afurika n’Isi.
Buri Tariki mu mateka ifite inkuru yihariye. Tariki ya 29 Gicurasi yo yibukirwaho ibikorwa byahinduye isi mu bya politiki, umuco, n’ubutwari, ariko no mu Rwanda ikaba ari umunsi wo kwibuka ibihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Reka turebe iby’ingenzi byabaye kuri iyi tariki
1.Ku Isi
-1453:Constantinople yafashwe n’Abaturuki ba Ottoman iyobowe na Sultan Mehmed II. Ibi byashoje Imperium y’Abaroma y’i Burasirazuba kandi bitangiza ibihe bishya mu mateka y’Uburayi.
- 1913: Ballet ya Igor Stravinsky _The Rite of Spring_ yerekanwe bwa mbere i Paris. Yateje impaka zikomeye kubera imbyino n’umuziki byari bitandukanye n’ibisanzwe.
- 1953: Sir Edmund Hillary na Tenzing Norgay ni bo bantu ba mbere bageze ku mpinga ya Everest, ikirunga kirekire ku isi.
- 1999:Nigeria yagarutse ku butegetsi bwa gisivili nyuma y’imyaka 16 y’ubutegetsi bwa gisirikare, Olusegun Obasanjo arahira nk’Umukuru w’Igihugu.
2.Muri Afurika
-1963:Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe [OAU] washinzwe i Addis Ababa, Ethiopia. Uyu munsi wizihizwa nk’Umunsi wa Afurika.
- 1994: Nelson Mandela yarahiye nk’Umukuru w’Igihugu wa mbere wirabura wa Afurika y’Epfo, nyuma y’amatora ya mbere ya demokrasi.
- 2010: Igikombe cy’isi cya mbere cyabereye muri Afurika cyatangiye muri Afurika y’Epfo.
3.Mu Rwanda
-Tariki 29 Gicurasi 1994:Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwicanyi bwari bukomeje hirya no hino. Abatutsi biciwe i Butotori mu Rubavu, kuri Paruwasi ya Shangi, kuri Sitade Kamarampaka i Rusizi, no mu nkambi ya Nyarushishi. Ni na wo munsi Akanama ka ONU gashinzwe amahoro katangiye kwiga ku kibazo cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Tariki ya 29 Gicurasi idusigira amasomo atandukanye: guhera ku iherezo ry’ibihugu bikomeye, kugeza ku intsinzi z’ubumuntu nko gufata Everest, no ku ntambwe z’ubwisanzure muri Afurika. Ku Rwanda ni umunsi wo kwibuka, ariko nanone wo kugaragaza uburyo igihugu cyongeye kwiyubaka kikongera gukira umuco n’ibyishimo.
*Inkomoko:*
-http://History.com, http://OnThisDay.com,
- My250TV
#Kwibuka31, http://Umunota.com
"Ibyaranze iyi Tariki muri Siporo"
Tariki 29Gicurasi 1968 – Manchester United yegukanye Igikombe cya European cup bwa mbere.
Manchester United yatsinze S.L. Benfica ibitego 4–1 nyuma y’inyongera kuri stade ya Wembley, iba ikipe ya mbere yo mu Bwongereza yegukanye Igikombe cya European cup. Bobby Charlton yatsinze ibitego bibiri. (UEFA.COM)
———————-
Tariki 29 Gicurasi, 1985 nibwo habaye Impanuka yabere kuri Stade Heysel
Mbere y’umukino wa nyuma w’Igikombe cya European cup (UCL) wahuje Liverpool F.C. na Juventus F.C. i Brussels, imvururu z’abafana zateye urupfu rw’abantu 39 ndetse abandi benshi barakomereka. Ibi bikaba biri mu byago bikomeye byabaye mu mateka y’umupira w’amaguru. (BBC.COM).
Jane Uwamwiza

