Rwamagana: batangiye gufotora indangamuntu Koranabuhanga
Kuri uyu wa kane tariki ya 28 Mu mirenge ya Kigabiro ,Muyumbu, mu karere ka Rwamagana batangiye igikorwa cyo gufotora indangamuntu koranabuhanga ni igikorwa kitabiriwe neza ku munsi wa mbere.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Izuba twagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane kibandaga ku indangamuntu koranabuhanga ,umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Umutoni Jeanne yavuze ko iki gikorwa ku munsi wa mbere cyagenze neza yagize ati”turasaba abaturage bose cyane cyane abo mu mirenge ya Muyumbu na Kigabiro kujya kuri site zateguwe kugira ngo basoze iki gikorwa tubikorere ku gihe kugira ngo iminsi twahawe irangire twese twifotoje”
Yakomeje asaba abaturage bo mu yindi mirenge y’Akarere ka Rwamagana nabo gukomeza ibikorwa byo gukosoza imyirondoro yabo ati” abo mu yindi mirenge nabo hari amatariki mwarayamenyeshejwe muzafotorerwaho ,ubu ibyo mukwiriye kwihutira gukora ni ukujya ku murenge kureba ko imyirondoro yanyu nta makossa arimo igihe kizajya kugera mwiteguye neza”.
Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu koranabuhanga (NIDA) ashinzwe iki gikorwa mu karere ka Rwamagana Niyokwizera Anita yasabye abaturage kuzitabira iki gikorwa ku gihe kandi nabo nk’abakozi ba NIDA biteguye kubakiranayombi ati” kugira ngo iki gikorwa kizagende neza nuko abaturage bose bitabira kandi ku gihe ,abafite abana bato bakabaherekeza bakaza tukabafasha dufite abakozi babihuguriwe kandi biteguye kwakira abatugana neza”
Mu Karere ka Rwamagana amatariki yo gufotora indangamuntu koranabuhanga kizamara ukwezi 1 aho cyatangiye none Tariki 28 Gicurasi kikazageza Tariki 28 Kamena uyu mwaka.
Amafoto
Igikorwa cyo gufotora Kuri Site ya St Aloys
Igikorwa cyo gufotora Kuri Site ya Rwamagana A
Igikorwa cyo gufotora Kuri Site ya St Aloys

