Ihuriro ry'urubyiruko rwa Afurika rizwi nka YouthConnekt rigiye guhurira I Kigali
Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano yo kwakira ’Inama ihuriza hamwe urubyiruko rwa Afurika, abashoramari n’abanyapolitiki izwi nka YouthConnekt Africa Summit muri uyu mwaka wa 2026.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, ni bwo hasinywe aya masezerano aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah n’abafatanyabikorwa ba YouthConnekt Africa barimo UNDP.
Abateguye iyi nama bateganya ko hazitabira izitabirwa n'abagera ku 5,000, harimo intumwa 40 zihagarariye ibihugu bitandukanye ,ndetse n’abandi bagera ku 25,000 bazayikurikirana biciye kuri internet baturutse muri Afurika yose no mu bindi bihugu byo ku isi. Urubyiruko ruteganyijwe ko ruzaba rugize 85% by’abitabiriye inama yose.
U Rwanda nirwo rwaherukaga kwakira inama ya YouthConnekt Africa Summit yo mu 2024. Inama ya 2025 yari iteganyijwe kubera mu Gihugu cya Madagascar mu Ugushyingo , ariko yarasubitswe.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yavuze ko inama y’uyu mwaka izashishikariza urubyiruko rwa Afurika kwihangira imirimo itandukanye izabafasha kugira ejo hazaza h’umugabane wabo mu gihe isi ihura n’ibazo bitandukanye
Myriam Sangaré Umuhuzabikorwa w’Inama muri YouthConnekt Africa Hub, yavuze ko iyi nama igiye kuba mu gihe urubyiruko rwa Afurika ruri guhura n’imbogamizi zikomeje kwiyongera zirimo kubura akazi ndetse n'ihindagurika ry'ibiciro ku isoko Mpuzamahanga.
YouthConnekt izabera i Kigali tariki 25-27 Ugushyingo 2026, aho izaba ifite insanganyamatsiko igaruka kuri gahunda yo kwagura ahazaza ha Afurika bigizwemo uruhare n’abo mu kiragano gishya.
Jane Uwamwiza

