I BURASIRAZUBA : Bishimiye ubuvuzi bahawe n’inzobere mvamahanga mu buvuzi

Mu Rwanda hari itsinda ry’inzobere z’abaganga bakomoka mu bihugu 13 by’i Burayi n’Amerika bari gufatanya n’abaganga b’Abanyarwanda kubaga no kubahugura kubaga zimwe mu ndwara zikomeye, harimo na Herenie(imisuha) mu Ntara y’Iburasirazuba. Iri tsinda riri mu bitaro bya Kibungo no mu bya Rwamagana.

Feb 29, 2024 - 18:01
Feb 29, 2024 - 18:07
 0

Uwamahirwe Zipola utuye mu murenge wa Musha afite umwana w'imyaka ine wabazwe iyi ndwara ya Hereni ati"Uyu mwana wanjye yafashwe mu kwezi kwa cyenda nari ntwite uyu mwana mpetse nuko ntangira kuza kumuvuza ariko bagahora bambwira ngo nzagaruke ,kandi kumujyana mu mavuriro yigenga birahenze pe ayo mafaranga kuyabona ntibyari byoroshye,nuko ejo njya kumva barampamagaye ngo muzane hari abaganga bari kubaga naraje mpasanga abazungu ,rwose bamutwaye saa mbili z'ijoro ariko saa yine n'iminota mike bari bamungaruriye ubu urabona ko ari muzima, njyewe mfite inka yanjye nayiha ibi bitaro kuko bangiriye neza’’.

Kuri ubu umuryango Rwanda Legacy For Hope ukorana n’abaganga b’inzobere n’abarimu mu makaminuza bagera kuri 200 baza gufatanya n’abanyarwanda kuvura zimwe mu ndwara zikomeye zirimo nk’ibibyimba byo mu mutwe, abagore bafite ikibazo cyo kutabyara, indwara z’abavunitse, kanseri y’amabere nk’uko byemezwa na pasiteri Ntavuka Osée uhagarariye umuryango Rwanda Legacy For Hope ati" Dukorana n'izi nzobere mu kubaga indwara zitandukanye ,turi hano i Kibungo ariko n’ahandi hatandukanye turahari by'umwihariko hano mu bitaro bya Kibungo na Rwamagana. Turi kubaga ari intego yacu ni ukugirango twigishe abaganga babo basanzwe basigarane ubu bumenyi kugira ngo bajye bafasha abarwayi mu buryo buhoraho"

Ubuyobozi bw’ibitaro by’Intara bya Rwamagana bwemeza ko iyi gahunda yaje ikenewe nk’uko bisobanurwa na Dr. Nshizirungu Placide ati“Iri tsinda ry’inzobere riza kudufasha kuvura abarwayi kuko tuba dufite urutonde rurerure rw’abarwayi bakeneye ubuvuzi, ibi byihutisha kubafasha mu buvuzi bwo kubagwa, nkatwe umuganga w’inzobere dufite ni umwe”.

Iri tsinda ry'abaganga b'inzobere mu kubaga indwara zitandukanye rikorana n'umuryango mpuzamahanga Legacy of hope Rwanda rimaze imya 14 rihakorera ,baka bamaze kubaga abarwayi barenga ibihumbi bibiri.

Jane Uwamwiza /Rwamagana