KAYONZA: Kweza ibigori byinshi byongereye umukamo w’amata
Aborozi bo mu karere ka Kayonza baravuga ko kuba barahinze mirongo irindwi ku ijana y’ubutaka bw’ inzuri zabo ari igisubizo ku kongera umukamo kuko ibisigazwa by’ ibigori bahinze ari ubwatsi bw’ ingirakamaro ku nka zabo.
Guhinga mirongo irindwi ku ijana y’ ubutaka bw ’urwuri,ibikorwa by’ ubworozi bigakorerwa kuri mirongo itatu ku ijana ni amabwiriza yatanzwe na minisiteri y’ ubuhinzi n ’ubworozi ifatanyije na minisisteri y ’ubutegetsi bw ’igihugu.Aya mabwiriza yatumye mu mirenge ine yiganjemo ibikorwa by’ ubworozi mu karere ka Kayonza harahinzwe kuri hegitari ibihumbi bibiri magana atanu .Aborozi bavuga ko bibaha umusaruro mu rwego rwo kongera umukamo.Abaganiriye na IZUBARADIOTV bo mu murenge wa Gahini bavuga ko uretse kuba barejeje umusaruro w’ibigori n’ ibisigazwa by’ ibigori bejeje ari inyungu ikomeye mu kuzamura umukamo .
Kamugisha Nzaramba Jimmy ni umworozi wororeye mu kagari ka Kahi ,umurenge wa Gahini avuga ko bacyumva aya mabwiriza bayabonyemo umusaruro kuko yahinze igice cy’ urwuri rwe.
Agira ati’’Mfite hegitari cumi n’eshanu nabaye mpinzeho hegitari eshatu ariko ,ni igisubizo gikomeye kuko ibisigazwa by’ ibigori bifasha mu gutuma umukamo wiyongera.Jye ntabwo natinze kubyumva kandi n’umusaruro w’ibigori turawufite ni mwiza. Ibigori rero twejeje umusaruro wabyo uratanga amafaranga ununganire ibikorwa by’ ubworozi ,ni inyungu rero ikomeye cyane kuri twe n’inka zacu’’
Mugenzi we Ruterana Patrick nawe wororeye mu murenge wa Gahahini nawe abona ko guhinga mirongo irindwi ku ijana ari inyungu kuko bizamura umukamo.Agira ati” Mfite inka eshatu z’umukamo ngemura litito cumi n’eshanu ku munsi .Ibi ndabikesha ku kuba mbere nari mfite nyinshi ndazigurisha,iyo rero haje gahunda twumva idufasha turayitabira.Niyo mpamvu nanjye nahise numva akamaro ko guhinga mirongo irindwi ku ijana kandi narabikoze ibisigazwa by ’ibigori bihabwa inka bikazamura umukamo.Ikindi umusaruro w’ibigori byacu nta kibazo rwose ni ingirakamaro”
Nubwo hari abahise bitabira iki gikorwa ubuyobozi bw’ akarere ka Kayonza butangaza ko gukangurira aborozi kubyitabira ari gahunda ikomeza. Ubuso buri mworozi ahingaho mu rwuri rwe bukazamuka kuko harimo inyungu ku guhuza umusaruro uva mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.Nyemazi John Bosco ni umuyobozi w ’akarere ka Kayonza asaba n’abandi borozi kongera ubuso bahingaho mu nzuri zabo .Agira ati”Turashimira abitabiriye ku ikubitiro iyi gahunda kandi turakomeza gukangurira aborozi kuzamura ubuso bahinzeho kuko bifite akamaro guhinga mirongo irindwi ku ijana. Ibisigazwa by’ibihingwa bigaburirwa amatungo umukamo ukiyongera.Yongeraho ati’’ Ni n’uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe aba ahari ngo ubworozi butere imbere kuko umusaruro w’ibigori ugirira akamaro gakomeye abahinzi n’amatungo yabo ubworozi bukamera neza’’