Ngoma: Abajyanama b’ubuhinzi bahawe amagare yo kubafasha kugera ku bahinzi
Abajyanama mu by’ubuhinzi 39 bo mu Karere ka Ngoma bitwaye neza mu gufasha no kugira abahinzi inama mu guhinga neza, bahawe amagare azabafasha kwegera abahinzi no gukomeza guteza imbere ubuhinzi
Abajyanama b’ubuzima bashinzwe gutanga inama ku bijyanye n’ubuhinzi, kubunoza no ku bukora kinyamwuga aho ubuhinzi bugomba gukorwa abantu bakoresha inyongeramusaruro, bakora n’uturima ntangarugero kugira ngo bereke abahinzi itandukaniro ry’ubuhinzi bwa kijyambere n’ubwa gakondo.
Aya magare bayahawe mu rwego rwo ku bashimira no gukomeza kubafasha kurushaho kugera kuri buri muhinzi mu midugudu bakoreramo, igare rimwe rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu na bitatu n’amafaranga magana ane y’u Rwanda .
Ngabirora Jean Claude , umujyanama w’ubuhinzi mu mudugudu wa Nyakarambo, Akagari ka Mutsindo , umurenge wa Gashanda, yagize ati: “Mbere twageraga ku bahinzi bigoye, ukagenda n’amaguru, ariko baduhaye igare umuhinzi uguhamagaye kumugeraho biroroshye.”
Nibagwire Aisha na we ati: “ Twajyaga tujya mu nama cyangwa amahugurwa tukaba twahagera dukererewe bitewe n’isaha baduhaye, ariko icyo iri gare rigiye kumfasha ndumva nzajya ngerera mu nama ku gihe no kuba wenda hari nk’ahantu tugiye gukora ibindi bikorwa by’ubukangurambaga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko uruhare rw’abajyanama b’ubuhinzi mu iterambere ry’ubuhinzi mu karere ari runini.
Ati: “Ibikorwa bakora ni nk’ubukangurambaga, gukangurira abaturage kwitabira gutegura igihembwe cy’ihinga iyo igihe cyageze, gukangurira abahinzi kurwanya isuri kugira ngo imirima yabo ibe imeze neza, ubutaka bwacu budatembanwa n’isuri, hari kandi gukangurira abahinzi gufata inyongeramusaruro, n’iyo twejeje gufata neza umusaruro.”
Akomeza agira ati’’Ibyo byose bagendaga babikora bitanga bava mu mudugudu kandi ushobora kuba ari munini cyangwa ufite ubuso bunini; aha rero bahawe inyoroshyarugendo kugira ngo bajye babasha kugera aho hose kuri site zihujweho ibihingwa, batanga inama.”
Abajyanama b’ubuhinzi kandi basabwe gufata neza amagare bahawe, hatagize uwumva ko agomba kuriha umunyonzi ngo usange imikorere ikomeje kumugora mu bukorerabushake bwe.
UWAYEZU Mediatrice /Ngoma
