Nyagatare:Ikiraro cyo mu kirere ni igisubizo kirambye mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe .

Abaturage bo mu mirenge ya Nyagatare na Rukomo mu karere ka Nyagatare barashima ko bubakiwe ikiraro cyo mu kirere kiri ku mugezi w’Umuvumba cyatangiye kunoza ubuhahirane hagati y’imirenge yombi.

Jun 21, 2024 - 16:45
 0
Nyagatare:Ikiraro cyo mu kirere ni igisubizo kirambye mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe .
Ikiraro cyaje ari igisubizo

Ikiraro cya Cyonyo kiri ku mugezi w’Umuvumva gihuza imirenge ya Nyagatare na Rukomo yo mu karere  ka Nyagatare, cyubatswe ku bufatanye bw’akarere n’ikigo Brige to Prosperty mu gihe cy’amezi atatu cyubakwa mu kirere bigendanye n’imiterere y’aho abaturage bari basanzwe bambukira, kimwe n’imyuzure ikunda kwibasira icyo kibaya giherereyemo, abaturage bo muri iyi mirenge yombi bavuga ko kije ari igisubizo ku bibazo by’ubuhahirane butagendaga neza mbere.

Nizeyimana Anicet ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto yagize ati”Kuva hano ugera Rukomo byari ibintu bigoye kuko byasabaga kuzenguruka ariko ubu byoroshye ibirometero byabaye bike , ubu ni ibirometero Icumi kandi kuzenguruka Cyabayaga byadufataga ibirometero Makumyabiri. Dushimishijwe no kubona iki kiraro cyo mu kirere kubera ko cyo kitazajya cyuzura amazi kandi n’ibinyabiziga byacu bizajya bicaho”

Nyirambarushimana Daria we akorera ubuhinzi mu kibaya cya Muvumba akaba atuye mu kagari ka Rurenge mu murenge wa Rukomo, yemeza ko hari ubwo umugezi wuzuraga ntibabone aho banyuza umusaruro.

Yagize ati” Ikiraro cyari gihari cyari kibi cyane ukaba utahaca ufite ibintu  biremereye, amazi yabaga yabaye menshi cyuzuriwe n’abantu bakagwamo bagapfa. Ubu tuzajya twambuka tujye gukora n’abo hakurya baze iwacu gutyo gutyo duhahirane.”

Mukamurigo Violette umaze imyaka 42 atuye Bushoga mu Karere ka Nyagatare yagarutse ku mateka agoranye yo kunyura ku kiraro cya Cyonyo.

 

Yagize ati” Natuye hano mu 1982, amateka ya hano ndayazi, ni maremare kuko guca kuri iki kiraro byari bikomeye cyane, hakurya aha Rurenge tuhafite amashuri ariko abana bacu kujya kuhiga byabagoraga cyane. Turashima cyane Akarere kuba batwibutse bakatwubakira ikiraro cyiza nk’iki.”

 Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Gasana Stephen asobanura impamvu bahisemo kubaka ikiraro cya Cyonyo mu kirere, yavuze ko byatewe n’uko ibiraro bisanzwe byuzurirwaga n’amazi,asaba abaturage kutacyangiza ahubwo bakakibyaza inyungu.

Ati” Twubakaga cya kiraro gisanzwe cyo hasi kigasenyuka ubwo rero dushaka igisubizo kirambye kugirango kitazajya gisenyuka kubera amazi, nibwo twaje kubaka iki kugirango abaturage bo mu murenge wa Nyagatare n’uwa Rukomo bashobore guhahirana. Icyo tubasaba rero ni ukukibyaza umusaruro,hakurya hari ibitaro bya Gatunda, hari ibigo by’amashuri ariko hari n’ibikorwa by’ubuhinzi muri iki gishanga.”

Ikiraro cya Cyonyo gifite uburebure bwa metero 61 ni kimwe mu bindi Bitatu byubatswe mu kirere mu karere ka Nyagatare, mu gufasha abaturage guhahirana kandi hanirindwa ko imyuzure yabisenya , ni ikiraro kandi cyubatse hifashishijwe ibyuma kubera ko byagaragaye ko kubakisha imbaho bisaba ko zisimbuzwa inshuro nyinshi cyuzura gitwaye agera kuri Miliyoni 112 z’amafaranga y’u Rwanda, gifite kandi uburambe byo kuva ku myaka 30 kugera kuri 60 gikoreshwa.

Clarisse Umutoniwase / Nyagatare