Gicumbi: Abajyaga bazahazwa n’ibiza barishimira gutuzwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kaniga
Mu kagari ka Mulindi, umurenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi, hubatswe umudugudu wa kijyambere uzwi nka Kaniga Model Village, watujwemo imiryango yari isanzwe ituye mu manegeka, aho yazahazwaga n’ibiza birimo inkangu n’imvura nyinshi, rimwe na rimwe bikanahitana ubuzima.
Iki gice cy’imisozi miremire gifite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu, ariko kinazwiho kuba cyarazahajwe n’imitingito y’ibiza. Ni muri urwo rwego hatangiye igikorwa cyo gutuza abaturage ahantu hizewe, babubakira umudugudu wuzuye, uherekejwe n’ibikenerwa byose by’ibanze.
Abatujwe muri uyu mudugudu bahawe inzu zigezweho, uturima tw’igikoni, amatungo magufi n’amaremare, ndetse n’ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi birimo intebe, ibiryamirwa, ibikoresho byo gutekesha, n’ibyo kurya.
Mukabahizi Joyeuse, umwe mu batujwe, yemeza ko ubuzima bwe bwahindutse mu buryo bugaragara:
“Twari dutuye mu manegeka, nta nzu dufite ikomeye, twaranyagirwaga. Twagize amahirwe badusura aho twabaga, batubwira ko twubakiwe. Twatomboye inzu dusanga harimo ibikoresho byose. Twahawe n’inka, baradufasha no gutera ubwatsi bwazo, dufite n’inkoko zituma turya amagi. Abana bacu ntibagishobora kurwaragurika.”
Muragijimana Josiane na we yunzemo agira ati:
“Mbere nari mu nzu iteye agahinda, kandi narayikodeshaga. Iyo imvura yagwaga twararaga duhagaze, dutegereje uko bizacya. Ariko ubu turi mu nzu nziza, dufite ibikoresho byose ndetse baduhaye n’amatungo. Twashyizwe no mu makoperative, ubu turiyumva nk’abantu bafite agaciro. Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame waduhaye ubuzima bushya.”
Kagenza Jean Marie Vianney, umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi, avuga ko umudugudu wa Kaniga kimwe n’uwa Rubaya wubatswe mu buryo bugezweho kandi wita ku bidukikije.
“Iyi midugudu yujuje ibisabwa byose, ifite ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, harimo n’uburyo bwo gufata amazi y’imvura no kurinda isuri. Turasaba abaturage kubungabunga ibi bikorwa, kuko ari ibyabo kandi bizabafasha igihe kirekire.”
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yemeza ko ibikorwa nk’ibi bifite uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho y’abaturage.
“Umuturage utuye heza abaho neza, aba atuje, ibyo bituma ashobora gutera imbere. Kuba baratujwe mu mudugudu wizewe, byatumye batangira gutekereza ku iterambere aho gutinya ibiza byabagwiraga kenshi.”
Umushinga Green Gicumbi wubatse imidugudu ibiri y’icyitegererezo: uwa Kabeza utuwemo n’imiryango 40, n’uwa Kaniga utuwemo n’imiryango 60. Akarere kasoje uruhare rwarwo rwatumye haboneka ubutaka bwatwaye miliyoni 170 z’amafaranga y’u Rwanda, naho inyubako zose hamwe zikaba zaratwaye miliyari 3 na miliyoni 300.
Amazu yubatswe afite ubushobozi bwo kwihanganira ibiza no kugendana n’imihindagurikire y’ibihe.
Titien MBANGUKIRA
