Kayonza: Ubuhinzi bw’Urusenda buratanga umusaruro ku babukora

Abahinzi b’urusenda ndetse n’ababukoreramo imirimo itandukanye mu karere ka Kayonza baravuga ko ubuhinzi bw’urusenda buri mu bikorwa byabahaye amahirwe yo kwiteza imbere, bukabaha akazi, inyungu ndetse n’ubuzima burambye.

Jun 18, 2025 - 12:15
Jun 18, 2025 - 12:21
 6
Kayonza: Ubuhinzi bw’Urusenda buratanga umusaruro ku babukora

Ubu buhinzi bukorerwa mu mirenge itandukanye y’akarere, by'umwihariko Kabare na Nyamirama, aho abaturage baganiriye na Radio/TV Izuba bagaragaje ko ubuhinzi bw’urusenda butanga icyizere mu guhindura ubuzima bwabo.

Akazi gaturuka ku rusenda karabafasha Karangwa, ukora ku bwanikiro bw’urusenda mu murenge wa Nyamirama, avuga ko ubu buhinzi butuma atabura uko yiteza imbere:

“Kuba nkora hano muri ubu bwanikiro bw’urusenda bimfitiye akamaro. Nta muntu nterefona ngo mwisabire amafaranga kuko nkora nkoresheje amaboko yanjye. Iyo mpembwe sinyipfusha ubusa, ndanizigamira. Nubwo ntari umuhinzi, ubuhinzi bw’urusenda bumfitiye akamaro kigaragara.”

Tumusifu Oziyana, na we utuye mu murenge wa Nyamirama, yemeza ko akazi yahawe bijyanye n’urusenda kamufasha cyane:

“Ibikorwa by’urusenda bidufitiye akamaro kuko turakora tugahembwa. Turashimira uwazanye uyu mushinga hano i Nyamirama. Ubu bwanikiro bukorwaho n’abakobwa n’abahungu, dukorana neza, twese turunguka. Ntabwo nabura ubwisungane cyangwa ibindi nkenerwa mu buzima, kandi aka kazi si ko gusuzugurwa.”

Koperative yazamuye imibereho y’abaturage Mu murenge wa Kabare, hari Koperative yitwa GIKADINI (Gira Ubuzima Bwiza Kabare Duhinga Imbuto n’Imboga), ifite uruganda ruto rutunganya urusenda. Abanyamuryango bayo bavuga ko kuva batangira ubuhinzi bw’urusenda mu 2019, bagiye batera intambwe nini mu mibereho.

Umuyobozi wa Koperative, Venuste Nkundimana, avuga ko ubuhinzi bw’urusenda bwatumye ubuzima bw’abaturage buhinduka:

“Ubu mfite moto, naguze amasambu abiri, ndihira abana amashuri, kandi byose mbikesha ubuhinzi bw’urusenda. Hari n’abandi banyamuryango twari kumwe mbere bagowe n’ubukene, abana babo bata amashuri, Mituweli yarari hasi. Ariko ubu urusenda ruratunga benshi, abana bari mu mashuri, inzu zarasanwe, bafite ubwisungane, Ejo Heza… hari icyahindutse.”

Inzitizi n’ibyifuzo by’abahinzi Abahinzi bavuga ko ikibazo cy’imbuto z’urusenda gikunze kubakomereye, kuko zibahenda kandi kubona ubwiza bwemewe bigoranye. Banagaragaza ikibazo cy’indwara zibasira urusenda.

“Turasaba ko Leta yadufasha kubona imbuto zemewe, hagashyirwaho nkunganire ku murama w’urusenda ndetse no kudufasha mu buryo bwo guhangana n’indwara zibasira uru gihingwa,” nk’uko bikomeza kugarukwaho n’abanyamuryango ba GIKADINI.

Ubuyobozi bw’akarere burizeza ubufasha Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Kayonza, Hope Munganyinka, avuga ko ubuyobozi buzakomeza kwegera abahinzi kugira ngo bubafashe kurushaho gutera imbere.

“Abari muri ubu buhinzi barunguka, baratanga akazi, ndetse n’abakora muri ibyo bikorwa babyungukiramo. Tuzakomeza kubegera no gukemura ibibazo bagaragaza kuko ibikorwa byabo bifasha igihugu.”

Uretse mu mirenge ya Kabare na Nyamirama, ubuhinzi bw’urusenda bukomeje kwaguka mu tundi turere tw’Intara y’Iburasirazuba, aho bwifashishwa mu kongera umusaruro, guhanga imirimo no kwihutisha iterambere ry’abaturage.

Titien MBANGUKIRA