Ese wari uzi ko gukunda kubika ibintu birimo n’ibitagikoreshwa cyangwa ibyashaje ari uburwayi bwo mu mutwe?
Hari abantu usanga bakunda kubika utuntu twose, yewe n’ibitagifite akamaro nk’ibikoresho byashaje, ibyapfuye ndetse n’ibindi. Ku bantu bameze batya, ubushakashatsi bugaragaza ko baba bafite uburwayi bwo mu mutwe bwitwa “Hoarding Disorder”.
Hoarding Disorder ni indwara yo mu mutwe ituma umuntu agira imbaraga zidashira zo kubika ibintu byose ahura na byo, n’iyo byaba byangiritse cyangwa bitagifite akamaro.
Mu bushakashatsi bwakozwe na Randy O. Frost, Gail Steketee umwarimu muri Kaminuza ya Boston na Edna B. Foa mu gitabo Buried in Treasures cyo muri 2011, basanze abarwayi ba Hoarding Disorder bahora bafite ubwoba bwo gutakaza ibintu byabo kandi bakumva ko buri kantu kose gafite agaciro kadasanzwe, n’iyo kaba kabafitiye akamaro gato.
Abantu bafite Hoarding Disorder bakunze kubika ibintu birimo ibikoresho byacitse, ibyapfuye, imyenda itakigezweho, impapuro z’amateka ya kera, n’ibindi bitavugwaho rumwe.
Nk’uko Randy O. Frost na James R. Acker babigaragaje mu bushakashatsi bwabo Stuff: Compulsive Hoarding and the Meaning of Things, ibi babika ntibishingira ku cyifuzo cyo kubikoresha mu buzima bwa buri munsi.
Impamvu imwe ikomeye itera Hoarding Disorder ni ihungabana ryakunze kubaho mu bwana, cyane cyane igihe umwana yagaragazaga kubura ibiribwa cyangwa ibikoresho by’ibanze.
Uburyo nk’ubu bw’ihungabana bushobora gutuma umuntu akura afite ubwoba budasanzwe bwo gutakaza ibintu, nk’uko Inama y’Abaganga b’Ubwonko (NHS UK, 2024) ibivuga ku rubuga rwayo rwo kuri interineti.
Ikindi ubushakashatsi bwa International OCD Foundation bwo muri 2025 bugaragaza, ni uko Hoarding Disorder ikunze kugaruka ifatanyije n’andi moko y’ihungabana n’agahinda, nka (major depression) na (anxiety disorders), bigatuma ikibazo cyo kubika kiba gukomeye ku murwayi.
Ingaruka za Hoarding Disorder ziboneka mu mibereho y’umuntu mu buryo bwinshi. Mu igerageza ryakozwe na Frost, Steketee na Foa ryo muri 2011, 81 % by’abari mu igerageza ryabo bari mu ngo zituje zirimo ibintu byangiritse yewe bikabaviramo kubura aho baryama.
Naho nk’uko Anxiety and Depression Association of America ibitangaza, 67 % by’abarwayi batangaje ko bakunze kwanga kwakira abandi bantu mu ngo zabo, bigatuma bagira agahinda gakabije no kwigunga.
Hoarding Disorder iravurwa kandi hari uburyo bufatika bwo gufasha abarwayi. Cognitive Behavioral Therapy (CBT) niyo yagaragaje ubushobozi bwo kugabanya urugero rwo kubika ibintu birenze urugero, aho mu igerageza rya 2018 rya IOCDF, abarwayi bagaragaje 47 % igabanuka mu myitwarire yo kubika nyuma y’amezi 12 ya CBT.
Hari kandi itsinda ry’abajyanama b’indwara zo mu mutwe hamwe n’ubufasha bwa NHS UK (2024) butuma umuntu ahura n’abandi bafite ikibazo kimwe, akiga uburyo bwo gusukura urugo gahoro gahoro no kongera kwiyumvamo icyizere.
Ni ngombwa kwirinda gufata abarwayi ba Hoarding Disorder nk’abaswa cyangwa abatagira isuku. Hoarding Disorder ni indwara y’ihungabana isaba kumvwa no kwitabwaho, aho umuryango n’inshuti bakwiye gutanga inkunga itarimo kubacira imanza.
Uburyo bwo kubafasha burimo gutangira kubigisha gutandukanya ibifite akamaro n’ibitagafite, kubafasha mu bikorwa by’isuku, no kubashishikariza gushaka ubufasha bw’inzobere.
Kubwira abandi ko Hoarding Disorder ibaho kandi ko ishobora kuvurwa ni intambwe ya mbere yo gufasha abantu benshi. Iyo tugize ubumenyi ku buzima bwo mu mutwe, duharanira ko buri wese ahabwa agaciro, kumvwa ndetse no kwitabwaho.
