RUHANGO: Abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro biyemeje gutsinda ibizamini ngiro bisoza umwaka w’amashuri wa 2024-2025
Mu gihe hasigaye iminsi itatu gusa ngo abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro batangire ibizamini ngiro bisoza umwaka w’amashuri wa 2024-2025, bamwe muri bo batangaza ko biteguye neza kandi bizeye gutsinda nta kabuza, bitewe n’imyitozo n’imyiteguro bamazemo iminsi.
Umugwaneza Isimbi Priscilla yagize ati:"Imyiteguro turimo iragenda neza. Abarimu baradusubirishamo ibyo twize mu myaka ibiri ishize, ndetse n’ibyo tumaze iminsi twigaho twakoze no kuri ‘stage’. Twabonye byinshi bitandukanye tutari dusanzwe tubona ku ishuri. Twiteguye ibizamini kandi twifitiye ikizere. Abarimu bamaze icyumweru cyose batwungura ubumenyi. Abanyeshuri bafite intege nke nabo dufatanya kubafasha, nta bwoba dufite, twizeye ko tuzatsinda neza."
Habaguhirwa Ishmael we yagize ati: "Twiteguye neza, turi gukoresha imbaraga zacu zose. Turigira hamwe, tukabaza bagenzi bacu icyo batwigarijeho, ndetse tukegera n’abarimu bakadusobanurira. Impungenge nta n’imwe dufite kuko abarimu bagerageje kudutegura uko bashoboye."
Abanyeshuri bari muri workshop biyibutsa ibyo bize (ifato/N.Charles)
Tuyiragize Juliette na we yagize ati:"Twiteguye neza. Ubu turi muri ‘pre-defense’ aho turi gusuzuma uburyo tuzatsindamo ibizamini. Ikizere mfite ni 80% kuko imyigire yacu igaragaza ko tuzabitsinda neza."
Ndayishimiye Joel we ati: "Turi gushyiramo imbaraga nyinshi mu kwitegura, dukora ‘practice’ zishingiye ku byo tuzagerwaho. Duteganya gukora ibizamini ngiro ku wa mbere. Turafatanya nk’abanyeshuri, tubaza abarimu kandi natwe ubwacu turafashanya kugira ngo tuzatsinde."
Umwarimu wigisha amasomo ya Multimedia Production mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yabwiye Izuba TV na Radio Izuba ko bateguye abanyeshuri uko bishoboka kose kugira ngo bazitware neza. Yatanze n’inama zafasha abanyeshuri kwitwara neza mu bizamini.
Yagize ati: "Urebye uko ibintu bihagaze, nagereranya ko imyiteguro igeze kuri 85%. Nta wavuga ko twageze 100% kuko n’umunyeshuri asabwa kongeraho. Twakoze ‘pratiques’ zitandukanye: gucunga ‘camera’, gukora ‘design’, ubu turi kongera gusubira kuri camera no kwitoza ‘2D Animation’. Ejo bakoze ‘Motion Graphics’ ivanze na ‘audio mixing’. Izi ‘pratiques’ mbona zarabafashije ku rwego ruri hejuru."
Akomeza agira inama abanyeshuri ati: "Icyo nababwira cya mbere ni ukugira icyizere (confidence), ukirinda kugira ibintu byinshi mu mutwe. Ugomba kwibanda ku kintu kimwe, ukamenya gukoresha mudasobwa neza, kubahiriza igihe, kubaha usuzuma, no kumva neza ibyo agiye kubaza. Icyongereza nacyo mugomba kugikoresha neza, kuko hari igihe usubiza nabi kubera ko utumvise ikibazo. Bitoze gukora ‘scenario’ no kuyisobanukirwa."
Ibizamini ngiro bisoza umwaka w’amashuri 2024-2025 mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro biteganyijwe gutangira ku wa mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025, bikazabera ku masite atandukanye mu gihugu. Bizarangira tariki ya 6 Kamena 2025, bikazamara ibyumweru bitatu nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’ibizamini yateguwe na Minisiteri y’Uburezi.
Ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2024-2025
NTAMWEMEZI Charles/Ruhango
