Yavuye muri Kenya aje i Kigali mu bukwe birangira adasubiyeyo : Uko "Umushumba" yinjiye mu rwenya rwa Gen-Z

"Umushumba" umaze kubaka izina mu myidagaduro yo mu Rwanda bitewe n'ibitaramo bya Gen-Z Comedy Show yamenyekanyemo; yasobanuye ko yinjiye muri uru rwenya mu buryo butunguranye aho yavuye mu gihugu cya Kenya yabagamo aje i Kigali mu bukwe, bikarangira adasubiyeyo.

May 17, 2025 - 10:35
May 17, 2025 - 18:29
 1
Yavuye muri Kenya aje i Kigali mu bukwe birangira adasubiyeyo : Uko "Umushumba" yinjiye mu rwenya rwa Gen-Z

"Umushumba" ni izina akoresha mu bitaramo  by'urwenya rwa bizwi nka Gen-Z Comedy Show, ni naryo zina rimaze kumenyerwa mu myidagaduro yo mu Rwanda, gusa amazina ye ni Tuyishime Senegalais.

Mvuze ko ari mu banyarwenya bakomeye by'umwihariko mu bitaramo bya Gen-Z bitegurwa na Fally Merci, sinaba mbeshye cyangwa ngo nkabye! Gusa ngo kwisanga muri uru rwenya bisa n'ibyamugwiririye n'ubwo yari asanzwe akora ibisa nabyo kuri YouTube.

Ubusanzwe yiberaga muri Kenya, aza mu Rwanda kubera ubukwe bwagombaga kurangira agasubirayo, kuko ari naho umuryango we uri. 

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati "Naje mu bukwe bisanzwe, mbanza gusura famille i Kigali. Noneho uwa kane wari kubaho Gen-Z hari umuhungu ukoramo (kuri  camera) arambwira ati wazaje ko ubikora neza!"

Arakomeza ati "Kubera ko nari nsanzwe mbikora kuri YouTube channel bisanzwe, gukina film bisanzwe, muri Kenya. Bitewe n'uko umuntu aba akuzi arambwira ati waza kandi wabikora; ndamubwira nti nabikora ariko ngira isoni ntabwo nashobora guhagarara imbere y'abantu!"

Umushumba avuka ko umunsi wa kane yari yatumiweho atigeze aboneka, byatumye bisa n'ibihagaze, gusa ngo nyuma aza guhura na Fally Merci ari nawe wamuhamirije ko urwenya yarushobora.

Ati "Hari kuwa gatanu njya kumureba nsanga yo Merci turaganira, arambwira ati ndumva wabikora, ndamubwira nti rero, njyewe nabikora ariko ngira isoni. Arambwira ati kuwa gatatu uzaze mu myitozo, uzareba uko abandi bakora, ushobora no guhagarara imbere yabo."

Uyu munyarwenya uko yaserereje uwo yari asanze mu myitozo ya Gen-Z nibyo byamufunguriye amarembo yo gutangira urugendo rw'Urwenya rwatumye anaba icyamamare.

Ati "Barakora, barangije aravuga ati hariya hari undi mushyitsi naze atwibwire amazina; ndagenda mpagaze imbere mbona umu (type) wari mu nguni w'inzobe, ndabaza nti ese uriya mu (type) ni inzobe cyangwa ni ivumbu ry'i Kigali ryamugize kuriya? Bahita baseka, arambwira ati wabikora. Ati ugende urare wandika ejo uzaze ukore."

Umushumba avuga ko n'ubwo yagombaga gukora yari afite itike y'indege igomba kumusubiza mu gihugu cya Kenya ku munsi ukurikira igitaramo, gusa ngo Fally Merci yamusabye ko bakora ikindi gitaramo hanyuma itike bakayisubiza inyuma.

Yongeye ati "Ubwo ndategereza dukora ikindi gitaramo, arambwira ati ariko ubundi uri kujya he ko mbona ibihe byawe ubirimo? Kugeza na n'ubu ndacyategereje gusubirayo!"

Umushumba ukina urwenya yifashishije bibiriya, akenshi imirongo akoresha atera urwenya ikunze gusetsa no gutungura abantu kuko usanga ari imirongo iri muri bibiriya ariko itamenyerewe mu nsengero.

Akora uru rwenya yifashishije ururimi rw'Ikinyamurengere dore ko yanavukiye muri Congo. Yatangiye urwenya hafi mu mpera za 2023; kuri ubu ni umwe mu nkinki za mwamba mu bitaramo bya Gen-Z.

Ubu ni umunyarwenya ukomeye nyuma biko kwinjira muri Gen-Z bitunguranye