Amajyaruguru: Uruganda “NOGUCHI Holdings ltd” mu rugamba rwo guteza imbere ireme ry’uburezi ruhereye muri iyi ntara
Uruganda NOGUCHI Holdings ltd rumaze imyaka isaga itandatu rurkorera mu murenge wa Rugamarama wo mu karere ka Burera, rwatangiye kwimakaza ireme ry’uburezi rutunganya imyenda y’ishuri ibereye kandi ihendukiye abayigura.
Ubwo habaga inama yahuzaga inzego z’ibanze ndetse n'abahagarariye uburezi mu ntara y’amajyaruguru; uru ruganda rwagaragaje intumbero yarwo mu gusigasira ireme ry’uburezi.
Iyi nama yari yitabiriwe n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Uburezi Irere Claudette, umugenzuzi w’uru ruganda Uwihoreye Samuel yagaragarije abitabiriye inama ko uru ruganda rufite intumbero yo gutanga imyenda y’ishuri iri ku rwego mpuzamahanga kandi ihendukiye ababyeyi.
Mu kiganiro na IZUBA yabisobanuye iby’uru ruganda agira ati “Igikorwa cyari cyatuzanye muri iyi nama y’uburezi ni ukubereka imyenda (uniforme) yacu tukabereka n’izo bafite. Icyo uruganda rwacu rugamije ni ukubakorere imyenda myiza iri ku rwego mpuzamahanga kandi yoroheye umubyeyi.”
Minisitiri Irere Claudette yeretse imwe mu myenda y'uru ruganda
Yakomeje ashimangira ko bajya kugira iki gitekerezo, babanje kureba imyenda isanzwe ikoreshwa, basanga hari aho ishobora kubangamira ireme ry’uburezi, atanga urugero rw’imyenda ishyuhira abana.
Ati “Ntabwo twifuza kugora umuturage, turifuza gutanga ibifite ireme (quality) kandi mpuzamahanga. Imyenda abana bambaraga ni iyo kera twitaga shitingi, iriya myenda rero ituma umwana ashyuha kandi icika vuba, ni imyenda itemewe ku isoko mpuzamahanga.”
Yamaze impungenge abibaza ku biciro by’imyenda y’uru ruganda, ashimangira ko kuba Leta yaragabanyirije izi nganda imisoro ndetse no kuba bafite ibikoresho bigezweho biri mu bituma bakora ibintu byinshi mu gihe gito.
Ati “Iyo tuguze ibyo kwifashija bikagera mu ruganda badukuriraho imisoro ya 21%, ako kanya igiciro kiba kigabanutse, mu gihe abandi bazana ibifite irime ryo hasi kubera ko badafite ayo mahirwe yo gukurirwaho imisoro.”
Umugenzuzi wa NOGUCHI Holding ltd Uwihoreye Samuel, asobanura impamvu binjiye mu burezi
Arakomeza ati “Ikindi cya kabiri ari nacyo gikomeye ni abakozi n’imashini zigezweho, nk’ubu dufite imashini ikata imyenda ibimbi 150 mu isaha; dufite abakozi bagera kuri 600, bivuze ngo ba bakozi bazakora vuba kandi bagakora imyenda myinshi.”
Uyu mugenzuzi avuga ko kuba uru ruganda rufite abakozi benshi ndetse n’imashini zikora byinshi mu gihe gito bigira uruhare mu kugabanya ibiciro.
Uruganda rwatangaje ko rwatangiye gukora imyenda y'ishuri ifite ireme kandi ihendutse
Yongeraho ko bagiye kuganira n’inzego bwite za Leta mu rwego rwo gushyiraho igiciro kibereye umuturage; ibi kandi bakaba banabisabwe n’umuyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Uburezi.
Uruganda NOGUCHI holding ltd rumaze kugeza imyambaro y’ishuri ku bigo by’amashuri bigera kuri 7 ari byo G.S Rugarama na Ntaruka byo mu karere ka Burera, MIPC, Excel na Wisdom byo muri Musanze, Inyange Girls School na APPAPEC Murambi byo mu karere ka Rulindo.
Si imyenda y'ishuri gusa, bakora n'imyenda y'ibindi bigo ndetse n'iyo kurimba
