Rwanda: Serivisi z’ubuvuzi zirimo n’iza kanseri zongewemo ku bakoresha Mutuelle de Santé

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ruratangaza ko hari serivisi nshya z’ubuvuzi zongewemo ku banyamuryango b’Ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), zirimo n’imiti ya kanseri, mu rwego rwo kurushaho korohereza abakoresha ubu bwishingizi.

May 16, 2025 - 16:38
May 16, 2025 - 16:38
 0
Rwanda: Serivisi z’ubuvuzi zirimo n’iza kanseri zongewemo ku bakoresha Mutuelle de Santé
Rwanda: Serivisi z’ubuvuzi zirimo n’iza kanseri zongewemo ku bakoresha Mutuelle de Santé
Rwanda: Serivisi z’ubuvuzi zirimo n’iza kanseri zongewemo ku bakoresha Mutuelle de Santé
Rwanda: Serivisi z’ubuvuzi zirimo n’iza kanseri zongewemo ku bakoresha Mutuelle de Santé

Mu gihe umubare w’abarwara kanseri mu Rwanda ugenda wiyongera, byagiye bigaragara ko benshi mu bakoresha Mutuelle bahuraga n’imbogamizi zo kubona imiti ihenze y’iyi ndwara kuko itatangwaga binyuze muri ubwo bwishingizi. Ariko ubu, RSSB iravuga ko hari impinduka nziza ziri gukorwa mu rwego rwo kongerera abanyamuryango serivisi zinoze.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RSSB, Louise Kanyonga,

yagize ati:“Mutuelle irimo kwaguka; serivisi turimo kongeramo zirimo imiti ivura kanseri, itari isanzwe itangwa mbere, kandi tuzi neza ko ari ikibazo gihangayikishije kandi gikomeje kwiyongera mu banyamuryango bacu. Harimo kandi serivisi zo gutanga insimburangingo n’inyunganirangingo. Nubwo tutari kongera amafaranga y’umusanzu, turagenda twagura serivisi duhereye ku bushobozi dufite. Abanyamuryango badugeraho, bakatubwira ibibazo bafite, natwe tukabashakira ibisubizo.”

Kanyonga yongeyeho ko nubwo ikigega cya Mutuelle kitaragera ku rwego rwifuzwa n’abanyamuryango, hari icyizere ko uko ubushobozi buzagenda bwiyongera, n'ubwiza bwa serivisi buzazamuka.

Abaturage bakoresha Mutuelle de Santé na bo bashima izi mpinduka. Mukashyaka Consolee utuye mu kagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro,

yagize ati:“Akamaro ka Mutuelle ni kanini cyane. Iyo urwaye urivuza ku giciro gito, nko ku biceri 220. Noneho kuba banongereyeho indwara zikomeye nka kanseri, ni ikimenyetso cy’uko batekereza no ku muturage usanzwe udafite ubushobozi.”

Na ho Kayitesi Bujeniya, utuye mu kagari ka Sibagire, mu murenge wa Kigabiro,

we ati: “Jyewe narabyaye, nishyura ibiceri 220 kubera Mutuelle. Nyuma y’iminsi itatu ndataha n’umwana wanjye. Ubwo se ni iki Leta itadukoreye? Ni yo mpamvu njye n’umuryango wanjye tuyitanga kare kugira ngo tuzabone uko twivuza igihe cyose bibaye ngombwa.”

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, RSSB yinjije amafaranga arenga miliyari 84 Frw aturuka mu bwisungane mu kwivuza. Muri ayo mafaranga, Leta y’u Rwanda yatanze asaga miliyari 53 Frw mu rwego rwo kunganira ikigega cya Mutuelle.

Jane Uwamwiza, Rwamagana