Espagne: Kylian Mbappé yanditse amateka atarakorwa n’undi Mufaransa
Rutahizamu w’Umufaransa ukinira Real Madrid yo muri Espagne, Kylian Mbappé, yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ukomoka mu Bufaransa watsindiye iyi kipe ibitego 28 mu mwaka we wa mbere muri shampiyona y’iki gihugu, La Liga.
Mbappé yabigezeho ubwo Real Madrid yatsindaga Real Mallorca ibitego 2-1 mu mukino wa La Liga wabaye ku mugoroba wo ku wa 14 Gicurasi 2025, aho yatsinze ibitego bibiri.
Kuri ubu, Mbappé amaze gutsinda ibitego 28 muri shampiyona ya Espagne mu mwaka we wa mbere, ahita aba Umufaransa wa mbere ubigezeho mu mateka ya La Liga.
Ni amateka akomeye kuko mbere yaho nta wundi Mufaransa wari wabashije kugira umusaruro nk’uwo mu mwaka wa mbere muri iyi shampiyona ikomeye. Mbappé, wahoze akinira Paris Saint-Germain (PSG) mu Bufaransa, yerekeje muri Real Madrid mu mpeshyi ya 2024 ku masezerano y’igihe kirekire, aho yitezweho gutanga umusanzu ukomeye muri gahunda yo gusimbura abakinnyi b’inkingi za mwamba bari bageze mu za bukuru.
Nubwo shampiyona itaragera ku musozo, igikombe gishobora kwegukanwa na FC Barcelona igihe yaba itsinze Espanyol mu mukino uteganyijwe kuri uyu mugoroba saa tatu n’igice z’ijoro.
Kylian Mbappé, ufite imyaka 26, akomeje kwandika izina rye mu mateka y’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga, aho yagaragaje ubushobozi bwo gukina neza mu marushanwa akomeye haba mu makipe akinira ndetse no mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.
Lucien KAMANZI
