Mahirwe Adeline yashyize hanze indirimbo nshya "I am CONQUEROR (ndi Umutsinzi ".

Mahirwe Adeline uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyane cyane binyuze mu makorali nka Sion Choir ya ADEPR Mahoko ndetse na Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge, akomeje gutera intambwe ikomeye nk’umuhanzi wigenga. Mahirwe yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya "I am CONQUEROR(ndi Umutsinzi "yayanditse afite intego yo kwibutsa agaciro gakomeye kabonerwa mw’izina rya Yesu

Jul 15, 2026 - 16:46
Jul 15, 2026 - 16:53
 0
Mahirwe Adeline yashyize hanze indirimbo nshya "I am CONQUEROR (ndi Umutsinzi ".

Yagize ati: "Mbere y’uko ifasha abandi bari buyumve, yabanje kumfasha njyewe ubwanjye kuko nkunda kuririmba izina rya Yesu kubera ko ryaduhesheje kuba abaraganwa nawe mu bwami bw’Imana”.

Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati” Yesu niwe mugenga ndi intwari ndi umuhamya sinzatsindwa ndatsinze mu izina rye kubwo Izina rya Yesu ndi intwari ndi umutsinzi nanyuze mu mwotsi w’icyaha ariko sinahera ndi hejuru sinzongera kumanuka oya”.

Iyi ndirimbo "I am CONQUEROR (Ndi Umutsinzi)" yakozwe mu buryo bw’amajwi na Sano Producer, naho amashusho atunganywa na Karenzo Producer, bombi bakaba bafite izina rikomeje kuzamuka mu batunganya umuziki mu Rwanda

Mahirwe Adeline akomeje gahunda yo kurangiza izindi ndirimbo zizuzuza Album ye ya mbere, akaba yifuza ko vuba bidatinze yazayimurikira abakunzi be n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana.