Minisiteri ebyiri zahawe Abanyamabanga bahoraho bashya

Jul 15, 2026 - 17:01
 0
Minisiteri ebyiri  zahawe Abanyamabanga bahoraho bashya

Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi 2 bashya bagiye gufasha mu buyobozi bwa Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi. 

Iri tangazo ryasinywe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, mu izina rya Perezida wa Repubulika, ryemeje ko aba bakurikira bashyizwe mu nshingano

Ngabo Brave Olivier Yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Bwana Ishungure Parfait Yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Iri tangazo ryasohowe i Kigali ku wa 15 Nyakanga 2026

By Jane Uwamwiza