KAYONZA :Abangavu babyaye biyemeje kwishakamo ibisubizo aho gusabiriza
Abangavu bo mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza batewe inda ubwo covid-19 yari igifite ubukana bavuga ko nyuma yo guterwa inda bagatereranwa birwanyeho bakajya gushaka imirimo yabafasha kubona imibereho n’ubwo bakiri bato aho gutegereza akimuhana kaza imvura ihise .
Aba bangavu bo mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza bavuga ko babyaye mu bihe covid-19 yari ifite ubukana babura uko bita ku bana babo bahitamo gushakisha imirimo ivunanye kugira ngo barebe ko babaho birinda kuba umutwaro ku babyeyi babasabiriza .Clarisse Uwamwiza ni umwangavu wabyaye abuze ubushobozi ahitamo kujya gushaka akazi agira ati ’’Umusore yanteye inda ahita yigendera nza gukorera umuntu muri VUP yahembwa tukagabana niko kazi ndi gukora ni imvune nyine ariko biragoye ’’
Mugenzi we wahinduriwe izina akitwa Gentille Mukamana ku bw’umutekano we nawe ahamya ko nyuma yo kubyara yahuye n’ubuzima bugoye ariko akabona ntakundi yabigenza ajya gushaka akazi ati’’ Bampaye akazi ariko biba bikaze niba mba nasize umana mu gitondo nta kintu musigiye , ni imvune zonyine nkorera umuntu yahembwa tukagabana ’’.
Kuba aba bangavu babyaye mu bihe bya covid 19 barirwanyeho bagashaka uko babaho ntibivanaho inshingano z’ubuyobozi zo kubashakira ubufasha butandukanye harimo no kubasubiza mu ishuri nkuko bigarukwaho na Bisangwa Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramira ati ’’Nibyo koko mu bihe bya covid habonetsemo ibibazo by’abana batewe inda ariko twarababaruye hari amafaranga agenerwa abatwite nabo barimo bagenda bafashwa .’’
Iki kibazo cy’abangavu baterwa inda batarageza imyaka y’ubukure cyakajije ubukana muri ibi bihe bya covid-19 aho hirya no hino mu gihugu usanga umubare w’abangavu batewe inda bataruzuza imyaka y’ubukure warazamutse cyane cyane muri iyi myaka ibiri icyorezo cya covid-19 kimaze kigeze mu Rwanda aho 50% y’abangavu batewe inda usanga byaratewe n’ingaruka za corona virusi.
Uwayezu Mediatrice /Kayonza
