KAYONZA : Abangavu babyariye iwabo bababazwa no kutabona ibitunga abana babo
Bamwe mu bangavu bo mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza babyaye bataruzuza imyaka y’ubukure bavuga ko bari kugorwa n’ubuzima bwo kubona ibitunga abana babyaye mu bihe bya covid 19 .
Umutoni Ange umwangavu wahinduriwe izina kubera umutekano we ni umwe muribo yabyaye afite imyaka 15 mu bihe bya covid 19 atewe inda n’umusore wamushukishije amafaranga kubera ko ubuzima bwari bumukomereye mu bihe bya Guma mu rugo .Ni umwana usanzwe ari imfubyi . Akimara kubyara avuga ko yagowe n’ubuzima kubera kubura ibitunga umwana yabyaye . Ati ‘’Nabaga mu rugo rw’umuntu kubera ko nta babyeyi mfite ,ngiye gutembera mpura n’umuntu antera inda ,narigaga ariko nahise ndivamo ,mbonye abamfasha nabyemera nkasubira mu ishuri ariko ikibazo kinkomereye ni ukubona igitunga umwana wanjye ‘’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramira Bisangwa Emmanuel avuga ko hari uburyo bwashyizweho bwo gufasha abangavu babyariye iwabo .Ati ‘’ Uwaba yaragize ikibazo cyo kubura ubushobozi ngira ngo abo ni ukubareba by’umwihariko akaba yahabwa ubufasha muri gahunda za leta zisanzweho , kuko nuwashaka gusubira mu ishuri abayobozi barabizi yafashwa ‘’.
50% y’ abangavu batewe inda ubwo icyorezo cya covid 19 cyageraga mu Rwanda benshi bavuga ko abazibateye bagiye batoroka ubutabera ku buryo badafite uwabafasha kurera abana babyaye.
Uwayezu Mediatrice /Kayonza
