Salt and Light International na Vision Fund Rwanda basinyanye amasezerano yo guteza imbere imibereho y’abaturage
Umuryango wa Salt and Light International (SLI) ku bufatanye n’ikigo cy’imari iciriritse Vision Fund Rwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko abakene n’abafite amikoro make, binyuze mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya azwi nka Village Savings and Loan Associations (VSLAs).
Aya masezerano yasinywe hagati y’impande zombi azamara imyaka itatu, aho biteganyijwe ko azibanda ku gufasha abagore , urubyiruko ndetse n’abafite ubumuga kwihangira imirimo, kwizigamira no kugera ku nguzanyo zibafasha kwiteza imbere.
Bishop Dr. Didas Musabyimana, umunyamabanga mukuru w’impuzamatorero Salt and Light International (SLI), yavuze ko aya masezerano afite intego yo gufasha abaturage b’amikoro make kwikura mu bukene binyuze mu buryo burambye.
Yagize ati “Aya masezerano agamije gufasha abaturage barimo cyane cyane abagore n’urubyiruko b’amikoro make kwiteza imbere, kwizamura no kwigira ku buryo burambye, binyuze mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya azabafasha kuva mu bukene.”
Ku ruhande rwa Vision Fund Rwanda, Grace Dushimimana, umuyobozi mukuru w’iki kigo cy’imari iciriritse, yagaragaje ko gutanga serivisi z’imari ku baturage b’amikoro make ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Gufasha abaturage b’amikoro make kugera kuri serivisi z’imari ni ingenzi cyane. Ni yo mpamvu, ku bufatanye na Salt and Light International, tugiye gufasha abakristu n’abandi bibumbiye mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya kwiteza imbere.”
Aya masezerano ateganya ko abakristu n’abandi baturage bo mu madini atandukanye bazabumbirwa mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, bahabwe amahirwe yo kubona inguzanyo no kwizigamira, bigamije kubafasha kwihangira imirimo no guteza imbere imibereho yabo n’iy’imiryango yabo.
Biteganyijwe ko ubu bufatanye buzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’abagore 441.530, urubyiruko 39,850 n’abafite ubumuga basaga 4,700.
GACINYA Regina
