Rubavu: Abarangije imyuga n'amasomo yo kwihangira imirimo basabwe kugira itandukaniro ku isoko ry'umurimo

Abarangije amasomo y'ubudozi ndetse n'amasomo yo kwihangira imirimo muri Vision Jeunesse Nouvelle, bagaragaje ko ibyo bize batangiye kubishyira mu bikorwa ndetse hari n'abo byatangiye kubyarira umusaruro. Ubuyobozi bw'uyu muryango bwabasabye kuzana itangukaniro ku isoko ry'umurimo bakarangwa n'imyitwarire myiza.

Jan 23, 2026 - 09:01
Jan 23, 2026 - 09:54
 0
Rubavu: Abarangije imyuga n'amasomo yo kwihangira imirimo basabwe kugira itandukaniro ku isoko ry'umurimo

Abanyeshuri 20 bamaze amezi atandatu biga ubudozi mu ishuri ry'imyuga rya Vision Jeunesse Nouvelle-VTC, nibo bahawe impamyabushobozi. Hari Kandi abandi 40 bahuguwe ku masomo yo kwihangira imirimo nabo bahawe impamyabushobozi. Aba bose bagahuriza ku kuba baragutse mu bumenyi ndetse bamwe banatangiye kubona ubusaruro w'ibyo bigishijwe.

INEZA Desange ndetse na NIKUZE Joyce barangije amasomo y'ubudozi, Desange yabonye akazi aho yimenyerezaga umwuga, nyuma yo kugirirwa icyizere bitewe na serivise yahatangaga. 

Desange ati "Igihe maze niga byanyunguye ubumenyi bwinshi bitandukanye n'uko naje meze. Ubumenyi naje kwiga natangiye kugenda mbukoresha, aho nari ndi muri Stage nadodeye umukiriya ikanzu; ni gutyo nagiye nkora ku mafaranga nawe nyine agenda abwira bagenzi be, bitewe n'uko nari namudodeye neza agenda andangira abandi bakiriya."

Arakomeza ati "Ukuntu njyewe ngiye guteza imbere umwuga wanjye ni uko ahantu ndi, urugero nk'ahantu nakoreye stage babonye ko nshoboye bampa akazi. Niho ngiye gutereza umwuga wanjye imbere, n'abandi nabo ngomba kubaha kuri bwa bumenyi bansanganye."

Joyce nawe waje afite umwete avuga ko agiye gukora kinyamuga kandi agafasha bagenzi be, ati "Nagiye mu kudoda ntabizi. Nari mfite umwete wo kubikora kandi numva mbikunze. Ubu rero nasoje nanjye ngiye ku isoko ry'umurimo ngiye kwiteza imbere. 

Arakomeza ati "Ubu mfite impamyabumenyi, ngiye kubikora mbikunze mbikore neza cyane, nshinge business yanjye ndetse n'abandi batabizi mbafashe kuko nanjye kugira ngo mbimenye baramfashije."

NIYONSHUTI Dieme ukora akazi ko gucuruza ama filime avuga ko amasomo yo kwihangira imirimo yamufashije kunoza imikorere ye, ubu akaba yishimira umusaruro yatangiye kubona.

Ati "Vision Jeunesse Nouvelle baduhuguye mu bintu byo kwihangira imirimo no gushaka akazi mu buryo butagoranye. Ubundi ubusanzwe ndi umu DJ, ariko hari ukuntu nakoraga mu buryo butanoze, ubu bitewe n'uko twahuguriwe kuri Vision hari utundi nagiye nongeramo. Umusaruro wo wariyongereye, amafaranga yariyongereye.

NGOGA Kalisa Deo ni umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko mu karere ka Rubavu. Yasabye uru rubyiruko gukura ibyo rwize mu mpapuro, bagakoresha ubushobozi buke bashyira mu ngiro ibyo bize.

Ati "Motivation twabaha, ni ijambo nkunda kuvuga; tuve mu bitekerezo dukore ibitekerezo. Ibyo dutekereza tubishyire mu ngiro, ibyo twigishijwe tubikore. Tubitangire mu bushobozi bukeya biradufasha kwaguka. Certificat ni igipapuro kigaragaza ko hari icyo uzi, ariko kugira ngo umuntu amenye ko hari icyo uzi ni uko hari icyo wamubaragarije gifatika."

Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko mu karere ka Rubavu, NGOGA Kalisa Deo yabasabye kuva mu bitekerezo bagakora ibitekerezo

Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle Frère Ringuyeneza Vital yasabye urubyiruko rwasoje amasomo gukora itandukaniro ku isoko ry'umiro; ndetse bakarangwa n'ikinyabupfura.

Yagize ati " Ikintu cya mbere tubasaba ni ugukora itandukaniro ku isoko ry'umiro. Itandukaniro rya mbere ni uko bagomba kuba abanyamwuga. Ikindi cya kabiri twabasabye ni ukugira displine, kubera ko muri iki gihe hari igihe umuntu uza kumwaka service akakwakira nabi, akubwira nabi ugasanga icyo kintu nacyo kidafasha."

Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle Frère Ringuyeneza Vital yasabye abasoje amasomo kuzana itandukaniro ku murimo

Ashimangira ibi agira ati "Ikindi iyo tuvuze displine ni ya myitwarire; niba babona umu jeune ari umunywa rumogi nta muntu uzamugirira icyizere ngo amuhe akazi, niba babona uriya mukobwa yitwara nabi, yiyandarika nta muntu uzamugirira icyizere; niyo mpamvu twavuze ikintu cya displine nicyo kizajya kibatandukanya cyangwa se kibaranga."

Urubyiruko rugera kuri 60 rurimo 40 bize amasomo yo kwihangira imirimo barimo ab'igitsina gore 22 ndetse n'abigitsana gabo 18 hakiyongeraho 20 b'abakobwa bize ubudozi; bose ni mu mushinga Skills Development Fund_SDF uterwa inkunga na Rwanda TVT Board.

Abize umwuga w'ubudozi, barangije buri wese afite imashini ye; ibi bakabikomora ku bwizigame bakuye ku mafaranga y'inyoroshya rugendo ndetse n'ifunguro bagenerwaga mu gihe cy'amasomo.

Abasoje amasomo y'ubudozi ni 20 ni mu gihe abasohe mu masomo yo kwihangira imirimo ari 40

Abasoje amasomo y'ubudozi bashimiye Vision Jeunesse Nouvelle, bayizeha kuba intangarugero aho bagiye

Abize amasomo y'ubudozi bagaragaje bimwe mubyo bakoze (Imyambara) mu gihe bari bakiri mu masomo