Bugesera: Byatangiye ari umushinga uza kuvamo uruganda rukora amakaramu

Ngendahimana Valens na Mugenzi we Kwizera Eid bavugako batangiye bafite umushinga w'uburyo bakora amakaramu nyuma y'uko babonaga amakaramu akoreshwa mu gihugu aturuka hanze, ubu uwo mushinga wavuyemo uruganda rukora amakaramu agera ku bihumbi bitandatu ku munsi.

Aug 20, 2025 - 18:21
Aug 22, 2025 - 13:15
 0
Bugesera: Byatangiye ari umushinga uza kuvamo uruganda rukora amakaramu

Ubwo Ngendahimana yaganiraga n'ibitangazamakuru bya IZUBA yagarutse ku buryo iki gitekerezo cyatangiye n'uburyo umushinga wabo waje kubyara uruganda.

Ati "Byatangiye ari umushinga ngerageza ariko ubu aka kanya ni uruganda. Igitekerezo rero cyaje kubera ko twabonaga nta makaramu akorerwa iwacu ahari twumva biduteye ishyaka ryo kuba twamenya uburyo ikaramu ikorwa; nk'urubyiruko kugira ngo natwe tugire ikintu gifatika dukora mu gihugu cyacu , twafashe urugendo tujya mu gihugu cy'ubuhinde tujya kubyiga mu gihe cy'imyaka ibiri."

Yakomeje agira Ati" tuvuye kubyiga rero nibwo twaje dutangira no kubishyira mu bikorwa hari mu mwaka wa 2023, twagiye kugera muri 2024 tumaze kugira icyo tugeraho rero twakoze igerageza rishoboka kugira ngo dushyire ikintu gifatika ku isoko kandi cyujuje ibisabwa."

Yongeyeho ko n'inzego zitandukanye za Leta zabasuye kenshi, ati "Inzego zitandukanye zaradusuye, mu mezi atatu ashize rero nibwo twashyize aya makaramu ku isoko kandi kugeza ubu ntawe uratubwira ko twamuhaye amakaramu mabi."

Bafite intego yo gukora amakaramu ibihumbi 60 ku munsi navuye ku bihumbi 6

Ngendahimana akomeza avuga ko bifuza kwagura ibikorwa byabo mu gihugu ndetse bakanasagurira isoko ryo hanze ati "Ntabwo turabona ubushobozi bwo guhaza igihugu cyose, ubu turaha abatwegereye ndetse no mu zindi Ntara ariko twifuza ko twazabigeraho bidatinze ahubwo tukohereza no mu mahanga."

Yagaragaje imbogamizi bahura nazo, ati "Imbogamizi tubona ni uko hari abantu bumva ko kuba iyi karamu ikorerwa mu Rwanda ubwo itujuje ubuziranenge, kandi ataranayikoresha. Gusa uramubwira akayitwara kuko irahendutse; ikaramu ebyiri ni amafaranga 150 hanyuma akazagaruka nyuma akakubwira ko nta kibazo yagize."

Uru ruganda rw'amakaramu rukorera mu Karere ka Bugesera mu i Santire ya Karumuna, rufite abakozi bagera kuri 30, rukora amakaramu ibihumbi bitandatu ku munsi mu gihe bafite intego yo kugera ku makaramu ibihumbi 60 ku munsi.

Jane Uwamwiza/ Rwamagana