BUGESERA :Abafite ubumuga baracyagorwa no kubona serivise mu nzego zibanze

Bamwe mu bafite ubumuga mu karere ka Bugesera baracyahura n’imbogamizi zo kubona servise zinyuranye by’umwihariko mu nzego z’ibanze harimo nko koroherezwa kubona servise zibagombwa kubera kutabona uburyo bwo kubageraho bitewe n’imiterere y’inyubako.

Apr 27, 2024 - 16:39
Apr 27, 2024 - 16:40
 0

Murorunkwere Seraphine, ni umugore ufite ubumuga bw’ingingo, akaba agendera mu kagare avuga ko hari igihe ujya gushaka ibyangombwa mu murenge wagerayo ukabura inzira unyuramo bigatuma rimwe na rimwe usubira murugo utabonye ukwakira.

Ati, “Mu byukuri hari igihe ujya kwaka servise mu murenge cyangwa  se mu kagari wagerayo ugasanga inzira yo kujya kureba umuyobozi n’amasikariye, ubwo nkange bikaba ngombwa nohereza undi muntu cyangwa bakaza  kunyakirira hanze , kandi akenshi usanga haba hari abantu benshi baba bakeneye umuyobozi , warambirwa ugataha.”

 

Mukamana Janviere , ni umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mayange ho mu karere ka Bugesera , avuga ko bajya bakira abafite ubumuga butandukanye gusa rimwe na rimwe bigorana kubaha servise bitewe n’ubumuga afite.

Ati , “ Hari igihe usanga haje ufite ubumuga bwo kutavuga , icyo gihe biragorana kumvikana nawe kubera ikibazo cyo kutamenya ururimi rw’amarenga cyangwa umuturage ufite ubumuga bwo kutumva , leta yakagombye kutwigisha cyangwa se gushaka abakozi bashinzwe kwakira bene ibyo bibazo,”

Olivia Mbabazi , umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abafite Ubumuga mu Rwanda, avuga ko hari igihe nubwo bahura n’izi mbogamizi mu buzima bwabo hari ibimaze kugerwaho muri iyi myaka 30 bityo bakaba hari ibyo bishimira.

Ati, “Hari ibimaze kugerwaho cyane ko muri iki gihe inyubako ziri kubakwa , hari itegeko ko hajyaho inzira z’abafite ubumuga, ndetse nko mu bigo binini uhasanga n’abantu bashinzwe gusemurira abatumva, tuzakomeza tubakorere ubuvugizi kugira ngo ibi bibazo bafite bikomeze gushakirwa umuti.”

Politiki ya Leta  y’u Rwanda ku bantu bafite ubumuga ireba impande zose z’ubuzima hagamijwe kugira ngo  ufite ubumuga arindwe imbogamizi n’imwe yatuma atabasha kugera cyangwa guhabwa  serivise yose ashaka.

GACINYA Regina/ Kigali