BUGESERA :Yatewe inda ari umwangavu bimuviramo kureka kwiga

Mu kagari ka Nyabagendwa mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera hari umukobwa witwa Mutesi Ange uvuga ko mu gihe cya Covid 19 yatewe inda agahura n'imbogamizi zatumye yiyumvamo kureka ishuri.

Sep 19, 2022 - 09:35
Sep 20, 2022 - 09:54
 0
BUGESERA :Yatewe inda ari umwangavu bimuviramo kureka kwiga
: :
playing

Kuri ubu uyu mukobwa afite imyaka cumi n’icyenda  n'umwana w'imyaka ibiri, avuga ko icyorezo cya Covid 19 cyadutse ari ku ishuri ubwo yari afite imyaka cumi n’irindwi akaza guterwa inda, nyuma yo kumenya ko yasamye yemeza ko ibihe yanyuzemo bitari byoroshye, bikaba byaratumye atiyumvamo gukomeza amasomo.

Yagize ati" Kubera ko natwaye inda niga nkanakomeza nkiga byarambangamiye,nkigunga nkumva ntajya aho abandi bari kuko abanyeshuri twiganaga n'urundi rubyiruko bampaga akato bavuga ko nanduye n'izindi ndwara. Muri uko kwigunga rero naretse ishuri, abo twiganaga baransiga mbona sinasubira ku ishuri ngo bikunde,maze kubyara umwana nawe yari akeneye ko mwitaho ntaho namusiga ibyo kwiga bimvamo."

Hari n'icyifuzo uyu Mutesi afite avuga ko cyamufasha gukomeza ubuzima.

Akigarukaho atya ati "Njye mbonye untera inkuga nakora  ubucuruzi nkiteza imbere nkafasha n'umwana wanjye kubera ko nigeze kubigerageza mbona nabishobora"

Umurerwa Ninette Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w'umuryango Haguruka, uharanira uburenganzira bw'umwana n'umugore, avuga ko abana baterwa inda badakenera gusa ubufasha bujyane n'amategeko ahubwo banakenera guhumurizwa.

Ati" Ntabwo dutanga gusa ubufasha mu by'amategeko tunatanga ubujyanama mu ihungabana kubera ko abana baterwa inda baba bakeneye gufashwa kwiyakira, no gukomeza kubana neza n'imiryango yabo kugirango aho bishoboka basubire mu ishuri"

Imyaka igiye kuba itatu icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi, hano mu Rwanda cyateye ingaruka zitandukanye zirimo no kutubahiriza uburenganzira bw'abana kubera ko bamwe bageze igihe bagahagarika amasomo bitunguranye, ariyo ntandaro y'inda zitateguwe zatewe abangavu barimo n'uyu twahinduriye amazina ku bw'umutekano we  

 

Clarisse  UMUTONIWASE / Bugesera