King James agiye gukora ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

Jul 16, 2026 - 11:13
Jul 16, 2026 - 11:27
 0
King James agiye gukora ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

Igitaramo '20 years of King James' kizaba iminsi ibiri yikurikiranya [tariki 1-2 Kanama 2026], muri BK Arena.

Iki gitaramo cyagombaga kuba umunsi umwe ariko amatike ahita ashira, bituma King James n’itsinda rimufasha gutegura bafata umwanzuro wo gushyiraho umunsi wa kabiri nyuma yo kubisabwa na benshi.

King James yabwiye RBA ko kugeza ubu amatike y’umunsi wa kabiri na yo agiye gushira ku isoko. 

By Jane Uwamwiza