NGOMA: Barataka inzara kubera kubura akazi kari kabatunze
Bamwe mu bageze muzabukuru bo mu kagari ka Musya mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma bavuga ko babayeho nabi kubera ko imirimo bakoraga muri gahunda ya VUP yahagaze hakaba hashize amezi 5 badakora kandi ariyo bakuragaho amaramuko.

Butono Veronica uri mu kigero cy'imyaka 76 avuga ko iyi mirimo idasubukuwe bizabagiraho ingaruka zikomeye ati" Twakoraga muri VUP none akazi karahagaze tubayeho nabi, dufite ubuzima bubi dufite inzara mbese ntaho duhagaze. Turasaba ko imirimo yacu isubiraho tukongera kwiteza imbere tukamererwa neza".
Na mugenzi we Gatimatare Alphonsine aragaruka ku kuba guhagarara kw'imirimo yakoraga, byaragize ingaruka ku bagize umuryango we yafashaka binyuze mu mafaranga yahembwaga agikora muri iyi gahunda y'imirimo yoroheje ku batishoboye.
Yagize ati" Hari utwana tundiho tw'utwuzukuru amafaranga nakoreraga muri VUP yamfashaga kubona amakayi cyangwa amakaramu n'imyenda yatwo, ubwo urumva ko ibyo byose byagiye bibura mbese inkoni twacumbagiriragaho yaravunitse".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rurenge NIYIGENA Alexis, avuga ko hari gukorwa urutonde rushya rw'abazakora imirimo muri gahunda ya VUP, akanashishikariza abakora iyi mirimo kugira umuco wo kwizigamira.
Yagize ati" Bamaze igihe batinjiza amafaranga kuko imirimo yahagaze koko, abagena abagenerwa bikorwa bari gukora urutonde rw'abazajya muri iyi gahunda, gusa turanabasaba kujya bibuka kwizigamira kuko hari ubwo iyi gahunda yahagarara igihe icyaricyo cyose, bagura nk' itungo rikabagoboka".
Gahunda ya VUP’’Vision Umurenge Program’’ yatangiye mu Rwanda mu mwaka wa 2008, igamije gufasha abaturage bakennye cyane kuva mu bukene binyuze mu gutanga akazi. Abahabwa akazi k’imirimo y’amaboko muri iyi gahunda, batoranywa buri mwaka binyuze mu Nteko Rusange z’abaturage ku rwego rw’Umudugudu bakemezwa n’Inama Njyanama y’Umurenge
Charles NTAMWEMEZI / NGOMA