KAYONZA: Urubyiruko ruhamya ko umuganura ari ishuri kuri rwo

Aug 2, 2025 - 13:31
Aug 2, 2025 - 15:10
 0
KAYONZA: Urubyiruko ruhamya ko umuganura ari ishuri kuri rwo

Kimwe n'ahandi mu gihugu  mu murenge wa Rwinkwavu  mu karere ka Kayonza ,kuri uyu wa Gatanu tariki ya Mbere Kanama 2025,hizihirijwe umunsi w'umuganura.Ni umunsi waranzwe n'ibikorwa bitandukanye byerekana umuco nyarwanda.Ni ibirori byitabiriwe n’abatuye uyu murenge ,abayobozi mu nzego zinyuranye ariko by’umwihariko hari n’urubyiruko rwinshi.

Ibirori by'umunsi w'Umuganura i Rwinkwavu byabereye mu kagari ka NKONDO byaranzwe n'imihango inyuranye yakoreshwaga hambere irimo kuganuazanya,gutanga imbuto ku miryango kandi zitangwa mu hari imiryango 5 yagabiwe inka ,hatanzwe amatungo magufi ,abana bahabwa amata kandi hanakoreshwa imbyino gakondo zishimangira umuco nkuko byakorwaga mu myaka yo hambere hizihizwa umuganura.

Urubyiruko  rwo muri uyu murenge rumaze kumva ibivugwa ku muganura uburyo ubumbatiye indangagaciro z’umuco w’abanyarwanda kuva hambere harimo gusigasira ubumwe no gusangira ruvuga ko rukuramo amasomo menshi.Uru rubyiruko ruvuga ko kuri rwo umuganura ari umwanya mwiza uri rwo wo kwiga ndetse rukavuga ko umuganura ari ishuri ry’urubyiruko.

Bikorimana Germain wo mu kagari ka NKONDO ni urubyiruko yitabiriye umuganura avuga ko yungutse byinshi ko kuri we yize amasomo ku munsi w’umuganura .

Ati’’Sinakundaga kwitabira umuganura numvaga ariiby’abantu bakuru gusa,ariko ubu naje kandi nize byinshi bituma nanjye menya uko umuganura wakorwaga n’abo hambere,uburyo umuganura ari umwihariko w’abanyarwanda kandi ni umwanya mwiza wo kwiga.Ku bwanjye umuganura ni ishuri pe kandi nk’urubyiruko izi ndangagaciro nko gusangira,gusabana no kuganuzanya natwe bizajya bituranga’’.

Mugenzi we Twizerimana Eric nawe wo muri aka kagari avuga ko kwitabira umuganura ari nko kwicara ku ntebe y’ishuri ukiga kandi ibyo wwize ntibigupfire ubusa.

Ati’’Nabonye uburyo abayobozi baha abana amata,ukuntu baganuje imiryango babaha inka ndetse nabahawe ihene,abahawe ibiseke byanyeretse ko umuganura aria ho kwigira kuko nahigiye ukuntu ababyeyi bacu kuva hambere bafatanyaga kandi bigashimangira ubumwe bw’abanayarwanda.Nanjye nk’urubyiruko ibyo nigiye aha nzajya mbibwira bagenzi banjye duhore turangwa n’indangagaciro z’urukundo no guhuza urugwiro’’

Nkuko byatangajwe na Djafari BAGIRIGOMWA,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa RWINKWAVU kwizihiza umunsi w’umuganura muri uyu murenge ni umwanya mwiza wo gusangira ibyo bejeje mu ngeri zinyuranye banakomeza urugendo rwo kwihaza kugira ngo n’ubutaha bazaganuzanye banasangira ibyiza baba bagezeho.Ashima uburyo abatuye uyu murenge bafatanya muri byinshi bikaba ibyo kwishimirwa ari naho asaba uruhare rwa buri wese mu gukomeza gutera imbere binyuze muri gahunda ziba zihari.

Ati’’abaturage bakomeje kwiteza imbere binyuze muri gaunda zihari nk’Iyitwa Ibiramba ifasha mu gutuma bagera kuri gahunda zinyuranye kandi batizanya imbaraga kuko ikora igihe cyose’’.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Hope MUNGANYINKA wifatanyije n’abatuye Umurenge wa Rwinkwavu atangaza  ko umunsi w'umuganura wizihizwa buri mwaka by'umwihariko nyuma y'isarura ry'imyaka,ari umwanya mwiza wo kwisuzuma ku musaruro wabonetse mu gihe cy'umwaka ,kwishimira ibiba byagezweho no kubisangira ukaba n’umwanya wo kwiga ku rubyiruko.

Ati"Uyu ni umwanya mwiza tuba tubonye wo kwisuzuma tukareba aho twavuye n'aho tugeze,ndetse n'aho tugana ,nka hano habayeho kugabirana ,kuganuza imiryango,gha abana amata nibindi biranga umuco nyarwanda wo gufatanya no gushimangira ubumwe;ni ikimenyetso rero kiza cy’uko umuganura ari umwanya mwiza wo kwiga".

Yongeraho ati’’Byumwihariko turasaba urubyiruko ko ibyo ruba rwaboneye hano byarufasha kuko ni amasomo yo gutuma narwo ruhora ruzirikana indangagaciro z’abanyarwanda rukazigenderaho mu byo rukora zikarufasha haba mu migirire,mu myitwarire  no gutegura ejo harwo’’

Umurenge wa Rwinkwavu ukorerwamo ibikorwa byiganjemo iby’ubuhinzi n’ubworozi,ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabwo bwamuritswe ku munsi w’umuganura.

Ibi bikorwa byose bifatwa nk’ipfundo ry’iterambere risigasira ubumwe n’umuco".

TITIEN MBANGUKIRA/KAYONZA