"Niba hari umuntu utunze urutoki u Rwanda mujye muza tumuhe ibye!":- Minisitiri Utumatwishima

Minisitiri w'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye urubyiruko by'umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga kutarebera uwavuga nabi u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo burangajwe imbere na nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Jun 15, 2026 - 17:38
Jun 15, 2026 - 22:14
 0
"Niba hari umuntu utunze urutoki u Rwanda mujye muza tumuhe ibye!":- Minisitiri Utumatwishima

Minisitiri yatangaje ibi ubwo yari yitabiriye igitaramo cyatangiwemo ibihembo by'abahanzi bahize abandi muri Rubavu ndetse no kugaragaza impano nshya zavumbuwe mu mirenge 12 y'aka karere; ibihembo bizwi nka Rubavu Music Award & Talent Detection byatangwaga ku nshuro ya kabiri.

Ubwo yari muri iki gitaramo yashimye inzego z’umutekano, ku ruhare rukomeye zigira kugira ngo ibitaramo bigende neza; asaba urubyiruko by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga kutarebera abavuga nabi u Rwanda.

Ati “Nashimiye inzego z’umutekano, tujye dukomeza kuzikurira ingofero tuzikunde; hano hantu turatekanye kubera zo. Ntihakagire n’umuntu uzivuga nabi twumva.”

Arakomeza ati “Abantu mukoresha imbuga nkoranyambaga, iyo hari umuntu utunze urutoki u Rwanda agatunga urutoki Perezida wacu, agatunga urutoki ingabo zacu; mujye muza tumuhe ibye! Turabyumvikanaho ariko?”

Minisitiri yagaragaje ko kugira ibitaramo nk’icya Rubavu Music Award & Talent Detection cyabereye muri Intara Kivu Arena, byose bikomoka ku mutekano igihugu gifite.

Ati “Ntabwo watarama utya, ufite fresheur zimeze gutya, ugatarama wishimye gutya; ni ukubera hari abantu bahagaze hanze muri iri joro, bo batataramye bari kurinda umutekano.”

Igikorwa cya Rubavu Music Award & Talent Detection gitegurwa na Vision Jeunesse Nouvelle ku bufatanye n'akarere ka Rubavu ndetse na Future Novelty Company; cyitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye byanagize uruhare mu gushyikiriza ibihembo abahize abandi.

Igor Mabano yatanze igihembo ku ndirimbo yabaye iy'umwaka

Prince Kizz uri mubakunzwe batunganya indirimo mu Rwanda niwe watanze igihembo ku mu producer mwiza

Muyoboke Alex niwe wakiriye igihembo cyahawe Bruce Melodie