Healing Worship Team Rwanda yakoze igitaramo cy’amateka cyitabiriwe n’abarimo Apostle Christophe

Iki gitaramo cyabaye ku wa 28 Kamena 2026 kuri Glads Apartment iherereye ku muhanda wa 15 uzamuka ujya i Ndera mu Mujyi wa Kigali, aho cyitabiriwe n’abakunzi ba Gospel benshi, abaramyi batandukanye n’abayobozi batandukanye mu murimo w’Imana

Jun 30, 2026 - 16:02
Jun 30, 2026 - 16:14
 0
Healing Worship Team Rwanda yakoze igitaramo cy’amateka cyitabiriwe n’abarimo Apostle Christophe

Perezida wa Healing Worship Team Rwanda, Muhoza Budete Kibonke, yavuze ko bishimiye uburyo iki gitaramo cyagenze ndetse ashimira buri wese witabiriye ndetse n’abagize  uruhare mu kugitegura.

Ati "Igitaramo cyacu cyagenze neza cyane. Abatumirwa bose bari bahari kandi turabashimira kuba baritabye ubutumire bwacu. Turashimira Injili Bora, Family of Singers, Light Worship Team, Grace Bahire na Confi Muhumure".

Yongeraho ati"Twari dufite n’abashyitsi baturutse muri Kenya na Tanzania, naho umushyitsi mukuru yari Apostle Sebagabo Christophe. Turashimira cyane abantu bose bitabiriye iki gitaramo cyo gufata amashusho ya Album yacu nshya yitwa ’Neema ya Mungu’. Mu by’ukuri cyaranzwe n’ibyishimo byinshi. Kandi turazirikana uruhare rwa buri wese".

Album "Neema ya Mungu" izaba igizwe n’indirimbo 10, ikaba iri mu mishinga ikomeye iri tsinda ryateguye mu rwego rwo gukomeza kugeza ubutumwa bwa Yesu Kristo ku bantu benshi binyuze mu ndirimbo.

Mbere y’iki gitaramo, Kibonke yavuze ko iyi album ari umusaruro w’amasengesho n’ubwitange bw’itsinda ryose.

Healing Worship Team Rwanda ivuga ko Album "Neema ya Mungu" ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwabo rwo kugeza ubutumwa bwiza ku Isi yose.

Mu gihe bari gukomeza gutegura uko izajya hanze, banakomeje gahunda yo kwagura umurimo wabo no gukora ivugabutumwa no hanze y’u Rwanda.