Impamvu Enzo Maresca yatinze gusinyira Manchester City zashyizwe ahagaragara
Nyuma y' igihe kinini havugwa ko Enzo Maresca ari we wari uzasimbura Pep Guardiola muri Manchester City, benshi bibajije impamvu itangazo ry' iyemezwa rye ryatinze gusohoka. Ubu amakuru yemewe agaragaza ko gutinda kwe kutari ubwumvikane buke ku masezerano ye bwite, ahubwo byatewe ahanini n' ibiganiro bikomeye byabaye hagati ya Manchester City na Chelsea ku bijyanye n' indishyi ndetse n'ibibazo bijyanye n’ amategeko.
Enzo Maresca yari asanzwe azi neza Manchester City kuko yahabaye umutoza w'ikipe y'abato ndetse aza no kuba umwungiriza wa Pep Guardiola mu mwaka ikipe yatwaragamo ibikombe bitatu bikomeye. Ayo mateka ye ni yo yatumye ubuyobozi bwa City bumubona nk' umuntu ukwiriye gusimbura Guardiola.
Nubwo byagaragaraga ko impande zombi zumvikanye ku masezerano bwite, ikibazo gikomeye cyabaye uburyo Maresca yagombaga kuva muri Chelsea. Amakuru yatangajwe n' ibitangazamakuru bitandukanye agaragaza ko Chelsea yasabaga amafaranga y'indishyi menshi kugira ngo yemere ko umutoza wayo yerekeza muri Manchester City.
Chelsea kandi yavugaga ko Maresca yatangiye kuganira na Manchester City akiri mu masezerano n' iyo kipe, ibintu yabonaga nk' iyica ry' amasezerano. Byatumye habaho ibiganiro birebire hagati y'impande zombi hagamijwe kwirinda ko ikibazo kigera mu nkiko cyangwa muri Premier League.
Mu gihe ibyo biganiro byari bikomeje, Manchester City ntiyashakaga gutangaza umutoza mushya itarabona ko ibibazo byose by' amategeko n' iby' amafaranga byakemutse. Ni yo mpamvu abafana bakomeje gutegereza igihe kirekire kurusha uko benshi bari babyiteze.
Nyuma y'ibiganiro byinshi, amakipe yombi yaje kugera ku masezerano yatumye Manchester City yishyura Chelsea amafaranga y' indishyi bivugwa ko ingana na miliyoni 17 z’ amapawundi, ndetse na Maresca ubwe agira uruhare mu gukemura ibibazo byari bihari. Ibyo ni byo byafunguye inzira yo gutangaza ku mugaragaro ko yabaye umutoza mushya wa Manchester City kugera muri 2029.
Abasesenguzi b' umupira w' amaguru bavuga ko ubuyobozi bwa Manchester City bwashakaga gukora ibintu mu buryo bwubahiriza amategeko kugira ngo hirindwe amakimbirane yashoboraga kugira ingaruka ku ikipe mu gihe kiri imbere.
Ikindi cyatumye Maresca ahabwa icyizere ni uko asanzwe azi uburyo Manchester City ikina. Yakoranye na Guardiola igihe kinini, amenya neza filosofi y' ikipe, uburyo bwo gutegura imyitozo ndetse n' imikinire ishingiye ku gutindana umupira no kuwuhererekanya neza. Ibi byatumye abayobozi ba Man City bemera ko adakeneye igihe kinini cyo kumenyera inshingano nshya.
Nyuma yo gusinyishwa, Maresca yavuze ko yishimiye cyane kugaruka muri Manchester City, ashimangira ko azi neza umuco w' iyi kipe kandi ko azaharanira gutuma ykomeza guhatanira ibikombe bikomeye mu Bwongereza no ku mugabane w' u Burayi.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

