Kayonza: Urubyiruko 234 Rwinjiye mu mishinga y'Ubuhinzi

Jun 29, 2026 - 18:11
Jun 29, 2026 - 18:15
 0
Kayonza: Urubyiruko 234 Rwinjiye mu mishinga y'Ubuhinzi

Urubyiruko rugera kuri 234 rwo mu mirenge itandukanye y'Akarere ka Kayonza rwasoje amasomo bahawe ajyanye no gukoresha Sisitemu zo kuhira imyaka,Gukoresha imashini z'ubuhinzi,no Gutunganya umusaruro w'ibiribwa.

Uru rubyiruko ruvuga ko Aya masomo yatumye batangira imishinga itandukanye izababyarira inyungu uyu ni Murenzi Eric ni urubyiruko mu Karere ka Kayonza ni umwe mu bahawe amasomo yo kuhira hakoreshejwe imashini yagize Ati"mbere yuko mbona amahugurwa agera ku mezi 4 nari urubyiruko rusanzwe ,ngira amahirwe yo kujya kwiga ku nkunga ya KIIWP muri IPRC Gishari ,dusoje amasomo njye na bagenzi banjye twatekereje gukora serivisi zijyanye no kuhira mu mirima y'abahinzi."

 Yakomoje avuga ko kuva aho binjiriye mu mushinga wo kuhira byatumye bitinyuka ,ndetse banakorera hamwe bakabibonamo inyungu.

 Kuruyasange Theogene nawe yakomoje ku kamaro kaya masomo bahawe Ati"mu Karere kacu hakunze kuba izuba ryinshi,ubu dushishikarizwa gukora ubuhinzi buteye imbere tukuhira kugira ngo tubashe kubona umusaruro,tubifashijwemo naya masomo tugiye gufasha abahinzi kuhira."

Ikindi Yavuze nuko mu gihe imashini zuhira zagize ikibazo bazajya bazikorera kuko babyize mu gihe ubundi wasangaga imashini yangirika ho gato igahita ijugunywa.

 Umuyobozi w'umushinga KIIWP Uwitonze Theogene umufatanyabikorwa mu buhinzi mu Akarere ka Kayonza wahuguye uru rubyiruko ubinyujije muri Kilimo Trust Yavuze ko Aya masomo bayigishije abakiri bato kugira ngo bafashe abakuze bari mu buhinzi kugira ngo babukore kinyamwuga Kandi bubateze imbere.

 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne yasabye urubyiruko gukoresha neza Aya mahirwe ati" Urubyiruko rwacu rufite amahirwe menshi Yaba mu buhinzi ndetse no mu bworozi , bakwiriye kuyabyaza umusaruro neza."

 Dr Nyirahabimana yasabye abafatanyabikorwa bafite imishinga nkiyi kujya bita cyane no Ku rubyiruko nibura 30% Yabari mu mushinga bakaba Ari urubyiruko bityo nabo bagahabwa amahirwe yo kubona imirimo.

Uru rubyiruko rwigishijwe Aya masomo y'ubuhinzi mu gihe cy'Amezi 3 rwize mu bigo nka EFA Nyagahanga,RP Musanze,RP Gishari ,STB Busogo,Hindiro TSS na Kavumu TSS.

By Jane Uwamwiza