Gisagara: Gikonko urubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri,rugasaba gufashwa kubona imirimo ibafasha kwikura mu bukene.

Urubyiruko rwo mu murenge wa Gikonko akarere ka Gisagara, rugaragaza ko ikibazo cy’ubushomeri gikomeje kubangamira iterambere ryabo, aho benshi bavuga ko babuze akazi ndetse n’amikoro yabafasha gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere baba barateguye. Basaba leta n’abafatanyabikorwa bayo gutera inkunga ibikorwa byabo, cyane cyane imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, kugira ngo babashe kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Jun 21, 2026 - 17:27
Jun 21, 2026 - 19:15
 0
Gisagara: Gikonko urubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri,rugasaba gufashwa kubona imirimo ibafasha kwikura mu bukene.

Urubyiruko rwo mu murenge wa Gikonko mu  karere ka Gisagara, rugaragaza ko ikibazo cy’ubushomeri gikomeje kubangamira iterambere ryabo, aho benshi bavuga ko babuze akazi ndetse n’amikoro yabafasha gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere baba barateguye. Basaba leta n’abafatanyabikorwa bayo gutera inkunga ibikorwa byabo, cyane cyane imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, kugira ngo babashe kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urubyiruko no kurufasha kwihangira imirimo, bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Gikonko bavuga ko rugihura n’imbogamizi zitandukanye zituma rutabasha kugera ku ntego zarwo. Ikigarukwaho na benshi mu rubyiruko ni ikibazo cy’ubushomeri n’ibura ry’amikoro yo gutangiza ibikorwa bibyara inyungu.

Iyo uganiriye na bamwe muri bo, bavuga ko bafite ubushake bwo gukora ndetse bamwe bakaba bafite n’imishinga yanditse neza, ariko ikibazo kikaba ubushobozi bwo kubona igishoro cyo kuyishyira mu bikorwa.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bahisemo gutegura imishinga y’ubuhinzi kuko ari urwego rufite amahirwe menshi mu gice batuyemo, ariko bakavuga ko kubura igishoro bibabuza gutera imbere.

Hari abavuga ko bashakiwe imirimo y’amaboko byabafasha kubona amafaranga yo gutangira imishinga iciriritse bityo ikibazo cy’ubushomeri kikagabanuka mu rubyiruko.

Ntirushwamaboko Eugene ni umwe mu rubyiruko waganiriye n’ibitangazamakuru bya Izuba tv na Radiyo yagize ati: “Nk’urubyiruko  twabuze abantu badutera inkunga, bakazana n’imirimo y’amaboko tukagakora, n’akabashije kuza nyine ka viyupi (VUP) usanga atari twese tugakora”.

Naho Mutuyimana Diane na we yavuze ko kubona akazi bikomeje kuba ingorabahizi. Anagaragaza ko hagize igikorwa urubyiruko rutuye muri uyu murenge wa Gikonko rwafashwa rugahabwa inkunga.

Ati: “Hano mu karere ka Gisagara umurenge wa Gikonko urubyiruo rwaho dufite ikibazo cy’ubukene, ntabwo tubona ubushobozi bwo kwiteza imbere”.

Uretse ikibazo cy’ibura ry’akazi gikomeje guteza ubushomeri m’urubyiruko, rugaragaza ko rwagerageje gushaka uburyo bwo kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo rubashe kubona ubumenyi rwifashisha rwihangira imirimo. Gusa ariko hari bamwe bavuga ko imbogamizi zo kubura amafaranga basabwa cyangwa ibikoresho byifashishwa.

Urubyiruko rusaba ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo ayo masomo agere kuri bose nta nzitizi, cyane cyane ku rubyiruko ruturuka mu miryango ifite ubushobozi buke.

Abasesenguzi mu by’iterambere bavuga ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi ko iyo rudafite akazi bishobora kugira ingaruka ku iterambere rirambye ry’igihugu.

Bagaragaza kandi ko gushyigikira urubyiruko mu mishinga mito n’iciriritse, cyane cyane iy’ubuhinzi n’ubworozi, bishobora gutuma habaho kwihangira imirimo myinshi ndetse n’izamuka ry’umusaruro.

Banashimangira ko ubufatanye hagati y’inzego za Leta, abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta bushobora gufasha urubyiruko kubona amahugurwa, inkunga n’ubujyanama bikenewe kugira ngo imishinga yarwo irusheho gutera imbere.

Urubyiruko rwo mu murenge wa Gikonko ruvuga ko icyo rwifuza atari uguhabwa amafaranga gusa, ahubwo ko rwifuza amahirwe arufasha gukora no kwiteza imbere. Ruvuga ko iyo rwabonye amahugurwa meza, inkunga ikwiye n’ubujyanama, rushobora gutanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’akarere n’iry’igihugu muri rusange.

Basaba ko hashyirwa imbaraga mu kubafasha kubona inkunga ku mishinga, kubahuza n’ibigo by’imari bibafasha kubona inguzanyo zoroherejwe ndetse no kongera amahirwe y’amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro.

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere gahunda yo guteza imbere urubyiruko no guhanga imirimo mishya, uru rubyiruko rwo muri Gikonko ruvuga ko rwiteguye gukora no kwihangira imirimo, ariko rugasaba ubufasha n’ubufatanye byazarufasha kugera ku ntego zarwo no kugira ubuzima bwiza burambye.

Ntamwemezi charles/Gisagara