Ruhango: Jenoside ntiyatwaye ubuzima bw’abantu gusa, yanasenye amateka, inzozi n’umusingi w’ahazaza kubari kuzakomoka ku miryango yazimye.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwibutso rw’akarere rwa Kinazi, kuri iyi nshuro hibutswe imiryango 1136 yazimye burundu, abarokotse bagaragaza ko kuba iki gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye gisigaye gikorerwa mu turere bifasha mukongera guha agaciro no kuzirikana iyo miryango yazimye.

Jun 21, 2026 - 00:46
Jun 21, 2026 - 19:04
 0
Ruhango: Jenoside ntiyatwaye ubuzima bw’abantu gusa, yanasenye amateka, inzozi n’umusingi w’ahazaza kubari kuzakomoka ku miryango yazimye.

Mu gikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwibutso rw’akarere ka Ruhango rwa Kinazi, kuri iyi nshuro hibutswe imiryango 1136 yazimye burundu, abarokotse bagaragaza ko kuba iki gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye gisigaye gikorerwa mu turere bifasha mukongera guha agaciro no kuzirikana iyo miryango yazimye.

 Urwibutso rw’Akarere ka Ruhango rwa Kinazi (photo/Charles)

Mu ijambo rye umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside Ibuka mu karere ka Ruhango madamu Jeanne D’Arc Mukaruberwa yagaragaje ko kwibuka imiryango yazimye ari ukuzirikana amateka yabo, ni no kugaragaza ko nubwo ababishe bashakaga kubahanagura kw’isi no mu mateka y’igihugu ibyo batabigezeho. 

Yanavuze ko amazina yabo, ibikorwa byabo n’ubuzima bwabo bikomeje kubaho mu mitima y’abarokotse ndetse no mu mateka y’abanyarwanda.

Ati: “Kwibuka imiryango yazimye, ni ugusigasira amateka y’abacu. Ni ukugaragaza ko nubwo ababishe bashakaga kubahanagura ku isi no mu mateka y’igihugu ibyo batabigezeho.”

Mukaruberwa kandi agaragaza ko mu karere ka Ruhango Jenoside yasize ibikomere bikomeye. Ndetse anavuga ko kwibuka atari ugushengurwa n’agahinda gusa ari umwanya wo kuzirikana amasomo amateka yasize.

         Jeanne D’Arc Mukaruberwa yunamira abashyinguye mu rwibutso rwa kinazi (photo/Charles)

Yagize ati: “Muri aka karere ka Ruhango Jenoside yasize ibikomere bikomeye. Hari imiryango myinshi yarimbuwe burundu, uy’umunsi turayunamira. Kwibuka ntabwo ari ugushengurwa n’agahinda gusa, ni n’umwanya wo kuzirikana amasomo amateka yadusigiye”.

Ndahayo Vedaste, Muratankwaya Papiyasi na Twagiramariya Ange ni bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagaragaza ko kuba kwibuka imiryango yazimye bisigaye bikorerwa mu turere ari ukongera guha agaciro iyo miryango no kurushaho gukomeza kubazirikana.

Yagize ati: “Iyo miryango yazimye, yarazimye burundu. Nkatwe twarokotse tugomba kuza kubibuka kuko ntabwo bafite ubibuka”.

Anavuga ko mu rugendo rwo kwiyubaka ubu bafite ibikorwa bitandukanye by’iterambere ndetse benshi barize, ubu bafite akazi mu bigo bya leta n’ibyabikorera ndetse anashimira Inkotanyi zabohoye igihigu.

Ati: “Ntitaye ko nari maze kugira urugo, muri 2003 nafashe umwanzuro wo kuvuga ngo ngiye kwiga, nasubiye kwiga umugore musiga mu rugo n’abana ba biri. Ubu ndigisha kandi ikigo nizemo nicyo nigishamo, nkora akazi ntanga umusanzu mu banyarwanda”.

Muratankwaya we agira ati: “Mu muryango ninjye wasigaye njyenyine, abandi bose imiryango yarazimye. Kubera ko ubu bamanutse badusanze hano, mbere byajyaga bibera ku rwego rw’igihugu ntitubashe kwisanzura. Byabaye byiza kuko natwe twajyanye indabo, dushyira kuri izo ngo zazimye”.

Anagaragaza ko bifasha komora ibikomere by’imitima. Ati: “Tugenda tworoherwa buhoro buhora, kuko tubasha kwisanzura tukanavugana n’abandi”.

Twagiramariya nawe warikotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, agaragaza ko hari bamwe mubari bagize umuryango we bazimye burundu ndetse batanashyinguye kuko batamenye irengero ryabo.

Yagize ati: “Kuri uy’umunsi turanezerewe mu karere a Ruhango byumwihariko mu murenge wa Kinazi, aho twibutse imiryango 1136 yazimye itarasize umuntu n’umwe. Muri izo ngo rero harimo zimwe mu muryango nkomokamo, ntabwo tuzi aho barengeye nabo bakaba baranzimye, mu byukuri inaha ni benshi bazimye”.

Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens, agaragaza ko kwibuka imiryango yazimye ari igikorwa gifite uburemere bukomeye cyane muri aka karere.

Habarurema Valens meya w’Akarere ka Ruhango (photo/Charles)

Ati: “Ni umunsi wo kwibuka no guha agaciro imiryango 1136 yazimye burundu; ikazima muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni imiryango yari ituye mu karere kacu, imiryango yabuze uyivuga, ni imiryango yabuze uyikomokaho cyangwa uyihagarariye”.

Meya Habarurema kandi agaragaza ko kwibuka imiryango yazimye na none ari igikorwa gikomeye kuko Jenoside itatwaye ubuzima bw’abantu gusa, ahubwo yasenye iyo miryango, isenya amateka yayo, isenya inzozi zabo, isenya umusingi w’ahazaza kubari kuzayikomokaho.

Meya Habarurema anavuga ko iyo hibutswe imiryango yazimye haba hibutswe ubuzima bwose Jenoside yashatse gusiba ku isi.

           Meya Habarurema Valens yunamiye imiryango ishyinguye mu rwibutso rwa kinazi

Yagize ati: “Iyo twibutse umuryango wazimye twibuka abana batabonye amahirwe yo gukura, twibuka ababyeyi batabonye amahirwe yo kurera, twubuka abasaza n’abakecuru batabonye abazabakomokaho. Twibuka ubuzima bwose Jenoside yashatse gusiba ku isi”.

Habarurema yanavuze ko imiryango 1136 yazimye mu karere ka Ruhango atari imibare gusa, agaragaza ko buri muryango warugize n’abantu bafite amazina, bafite amateka, bafite inzozi, bafite n’umusanzu bari kuzatanga mu kubaka igihugu cy’u Rwanda.

Yagize ati: “Ni igihombo rero gikomeye twagize tutabona uko tukigaragaza, iyo turebye u Rwanda rw’uy’umunsi, buri wese yatekereza uruhare abo bantu bari kuba bafite mu iterambere ry’igihugu cyacu. Jenoside rero yabambuye ubwo burenganzira bwo kubaho, ariko ntiyabambuye umwanya bafite mu mateka yacu, niyo mpamvu tugomba gukomeza kubibuka no kubaha icyubahiro”.

Akarere ka Ruhango kari mu turere dutanu (5) twa mbere mu gihugu mukugira umubare munini w’imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Akarere ka mbere mu turere dufite imiryango yazimye burundu ni akarere ka Karongi gafite imiryango 2850 yazimye, kagakurikirwa n’akarere ka Nyamagaba gafite imiryango yazimye 1535, Rutsiro ifite imiryango 1138 yazimye naho akarere ka Ruhango gafite imiryango yazimye 1136. Ni mu gihe mu gihugu hose imiryango yose yazimye ni 15826, ikaba yari igizwe n’abantu 69781.

Ntamwemezi Charles/Ruhango