Kayonza: Ntibagisangira amazi n’imisundwe

Abaturage bo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza,barishimira amavomo bubakiwe kuko ubu batakivoma amazi yo mu bishanga yabagamo imisundwe , bahamya ko atari meza ndetse yajyaga anyobwa n’inka zishotse akabatera indwara .

Jun 17, 2024 - 10:50
 0
Kayonza: Ntibagisangira amazi n’imisundwe
Ntibagisangira amazi n'amatungo (Ifoto Leonce N)

Ni amavomo bubakiwe n’umushinga wa KIIWP  (Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project, wo kuhira no gufata neza amabanga y’imisozi, n’ibyogogo muri aka Karere.

Ni umushinga ukorera mu Mirenge  icyenda yo muri aka Karere  ariyo  Rwinkwavu, Ndego, Mwiri, Murundi, Murama, Kabarondo, Kabare ,Gahini , Ruramira .

Ishimwe Eric wo mu Murenge wa Murundi, Akagari ka Buhabwa avuga ko iri vomo ritaraboneka, bavomaga amazi y’amadamu, bityo bakarwara indwara zitandukanye.

Ati “Ivomo ritaraboneka twavomaga amadamu,akaba ariyo tunywa akaba ari nayo dukoresha. Inka bazikoreraga ikibumbiro zigashokamo natwe tukavoma amadamu. “

Uyu muturage  avuga ko kunywa amazi adasukuye byatumaga barwara indwara zirimo inkorora n’ibicurani. Bishimira ko kuri ubu bahawe ivomo ryiza.

Ati “ Byatumye byoroha kubaho no kubona amafaranga yo kubaho kandi bigafasha abashumba  kuko inka zibona nazo amazi kandi natwe bigatuma  tubona amafaranga. “

Undi nawe yagize ati “Twese twavomaga ariya y’igishanga atemba, n’inka zajyagamo akaba ariyo tuvoma. Inka zaba zirimo, natwe tukaba ariyo tuvoma, tukayazana, tukanywera aho.Abana barwara inzoka. Ubuzima bwagiye buhinduka kuko twabonye amazi meza, abana ntibakirwara inzoka . “

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon,  avuga ko kuri ubu abaturage batagihurira ku mazi n’inka kuko begerejwe amavomo kandi indwara zaba iziva ku mwanda n’iziterwa n’inzoka zagabanutse.

Ati “ Twabonye ko igipimo cy’abantu bajyaga barwara cyaragabanutse. Ubu aha dufite ibigo Nderabuzima bibiri ariko umubare w’abantu twajaya twakira barwaye izo ndwara yaragabanutse ku kigero gishoboka cyose. Ubu umuntu yumvaga ko kunywa ariya mazi mabi y’igishanga  ari ibintu bisanzwe kuko nta bundi bushobozi yari afite. “

Akomeza  agira ati “Ariko ubu ashobora gushora inka aho zigomba gushoka , akanavoma aho agomba kuvoma amazi.”Ubona ko byagabanyije indwara ziterwa n’umwanda,iziterwa n’amazi mabi, abaturage barabyishimiye kandi n’indwara ubona ko zagabanutse.”

Muri aka Karere ka Kayonza, umushinga KIIWP (Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project,)  wafashije abaturage kububakira amavomo makumyabiri  azwi nka Nayikondo (Boreholes ), mu rwego rwo kugira ngo banywe amazi meza .

Leonce Nyirimana /Kayonza