Urubyiruko rwiyemeje guhangana n’abagoreka amateka bifashishije imbuga nkoranyambaga
Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko biyemeje gukoresha izo mbuga mu guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagamije kurinda ukuri kw’amateka no gukumira ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibi babitangaje nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, mu gikorwa cyateguwe n’itsinda The Winners Team Inkotanyi Cyane, rihuza urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga.
Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa bavuga ko gusobanukirwa amateka y’u Rwanda bibafasha kumenya ukuri no kugira ubushobozi bwo gusubiza abagerageza kuyagoreka.
Muhangoyire Jane yagize ati: "Twiyemeje gukoresha imbuga nkoranyambaga dutanga amakuru y’ukuri ku mateka y’u Rwanda. Ntituzemera ko hari abagoreka amateka cyangwa bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi badusiga turebera. Tugomba gusobanurira bagenzi bacu ukuri kugira ngo hatazagira uwongera kuyobywa."
Undi nawe yavuze ko urubyiruko rukwiye kwigira ku mateka kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yagize ati: "Kumenya amateka ni inshingano zacu. Iyo tuyamenye neza, biduha imbaraga zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'abashaka kuyikwirakwiza bakoresheje imbuga nkoranyambaga."
Umuyobozi wa The Winners Team Inkotanyi Cyane, UHIRIWE Assinah, yavuze ko igitekerezo cyo gusura urwibutso cyaturutse ku bushake bwo gufasha urubyiruko, cyane cyane urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusobanukirwa amateka no kugira ubushobozi bwo kuyasobanurira abandi.
Yagize ati: "Twazanye uru rubyiruko hano kugira ngo rubone amateka ku isoko yayo, rumenye ukuri ku byabaye, bityo rubashe gusubiza abafata imbuga nkoranyambaga bagoreka amateka cyangwa bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo umuntu azi amateka neza, biramworohera kurwanya ibinyoma."
Umunyamabanga w'Umuryango uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Karere ka Gasabo, MUKANIZEYIMANA Solange, yashimye uru rubyiruko kuba rugaragaza inyota yo kumenya amateka, avuga ko ari intambwe ikomeye mu kurinda ukuri kw’amateka.
Yagize ati: "Biradushimisha kubona urubyiruko rushaka kumenya amateka y'igihugu cyarwo. Uko barushaho kuyamenya, ni ko barushaho kugira ubushobozi bwo kuyasobanurira abandi no kurwanya abagoreka amateka."
Ubuyobozi bukomeje gushishikariza urubyiruko gukorera hamwe no gukoresha neza imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ukuri ku mateka y’u Rwanda, mu rwego rwo guhangana n’abakomeje gukoresha ikoranabuhanga bahakana cyangwa bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urubyiruko rw’u Rwanda rukomeje kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga, binyuze mu gutanga amakuru y’ukuri no gusobanurira abandi amateka y’u Rwanda hagamijwe ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
GACINYA Regina

