Gatsibo:Itorero ADEPR Paroisse Murambi ryibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Murambi, mu karere ka Gatsibo ryibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 mu Rwanda. Ubuyobozi bw’akarere bwabasabye gukomeza kuba abakristu nyabo bahuza ijambo ry’Imana na gahunda za Leta birinda ko Jenoside yakongera ukundi.

May 26, 2025 - 11:04
May 26, 2025 - 14:52
 0
Gatsibo:Itorero ADEPR Paroisse Murambi ryibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994

Mu buhamya butandukanye bwagiye butangwa, bwagarukaga ku bukana  bwa Jenoside yakorewe Abatutsi  mu cyahoze ari muri komine Murambi, yahoze iyoborwa na Bugurumesitiri Gatete Jean Baptiste, wakoze Jenoside karundura.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kiramuruzi, Gratien Ndengabaganizi yashimye uruhare ingabo z’inkotanyi zagize mu kubarokora, ku isonga umugaba wazo Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME, ndetse no kubagarurira umutekano n’amahoro mu gihugu.

Ati ”Twari twihishe mu bihuru n’ibinani, hari barumuna bacu, bakuru bacu ndetse n’ababyeyi bacu bishwe bazira uko baremwe, ariko inkotanyi zo kabyara zigaheka zarakoze kudukura mu menyo ya rubamba.”

Kayiranga Jean Marie Vianney ni  umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Kiramuruzi, yagaragaje ko urubyiruko rwigishijwe amacakubiri bituma bishora muri Jenoside, akagira inama urubyiruko rw’ubu kwita ku mpanuro z’abakuru kugira ngo bitazongera kubaho ukundi.

Ati ”Leta ya Habyarimana yigishije amacakubiri mu Banyarwanda, bikaba byarahereye mu rubyiruko, amaze kurucengera akwira hose, bishora mu kwica Abatutsi babaziza ko ari ibyitso by’Inkotanyi.”

Pasteri Butera Andre ni  umushumba wa Paruwasi ya Mirama, yari ahagarariye Umushumba wa ADEPR mu rurembo rwa Nyagatare.  Yavuze ko kwibuka ari gikorwa cyiza kigarura ubumuntu nk'uko n’ijambo ry’Imana ribivuga.

Ku ruhande bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, Umuyobozi w'aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, MUKAMANA Marceline avuga ko iyo umukristu yibutse ari ugushimangira impanuro aba yarahawe n’ubuyobozi, bikaba rero bitanga icyizere ko nta mukristu wakongera kwijandika muri Jenoside.

Uretse kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, itorero rya ADEPR paruwasi ya Murambi, riherereye mu Murenge wa Kiramuruzi ryanoroje  umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yorojwe inka mu rwego rwo gukomeza kumusindagiza mu rugendo rw'iterambere.

Lucien Kamanzi / Gatsibo

Abo muri ADEPR Murambi boroje inka uwarokotse