Kenya:Urukiko Rwashyikirijwe Abanyeshuri B'Abakobwa 8 bashinjwa kugira uruhare mu Inkongi yahitanye bagenzi babo 16

Jul 1, 2026 - 19:59
 0
Kenya:Urukiko  Rwashyikirijwe Abanyeshuri B'Abakobwa 8 bashinjwa kugira uruhare mu Inkongi  yahitanye bagenzi babo 16

Urukiko rwa Kenya rwashyikirijwe abanyeshuri b'akobwa 8, bashinjwa icyaha cyo kwica bagenzi babo 16 baguye mu nkongi y'umuriro yibasiye inzu yabo bararagamo mu ishuri rya Utumishi Girls’ Academy Senior School.

Ikinyamakuru Reuters cyatangaje ko ,kuri uyu wa Gatatu, Urukiko Rukuru rwa Kibera ruri i Nairobi, Umucamanza Diana Kavedza yagejeje imbere y'urukiko abo bakobwa 8 bose bafite imyaka iri hagati ya 15 na 18. Bose bahakanye icyaha cy’ubwicanyi. Iburanisha ryabaye nyuma y’icyumweru gishize uhereye ku wa 1 Nyakanga 2026.

Ibyo birego bijyanye n’inkongi y’umuriro yabaye mu ijoro ryo mu mpera z’Ukwakira 2025, mu Karere ka Gilgil, Intara ya Nakuru, mu burengerazuba bwo hagati bwa Kenya. 

Umuriro wateye impfu z’abanyeshuri 16 naho abandi 79 barakomereka bikomeye. Inzu aba banyeshuri bararagamo yari yuzuye abanyeshuri bafite hagati y’imyaka 15 na 18.

Ishami ry’Ubutabera muri Kenya ryatangaje ku rubuga rwa X ko abaregwa bose bamaze kuburana bakavuga ko ari abere.

Iki gikorwa cyongeye gushyira mu majwi ikibazo cy’umutekano mu mashuri y’imbere muri Kenya n’imidugararo idasiba mu mashuri. 

Raporo z’abashakashatsi zigaragaza ko inkongi z’umuriro zikunze kugaragara mu mashuri ya Kenya. Nyinshi muri zo ziterwa n’abanyeshuri ubwabo banga politiki ikomeye, ndetse n’imibereho mibi mu mashuri.

By Jane Uwamwiza