Paris :Macron na Zelensky bagiye kongera guhura

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron arateganya kwakira perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025, mbere y’inama izahuza ibihugu byiyemeje gutanga ingwate z’umutekano mu rwego rwo gushyigikira amasezerano y’amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Mar 26, 2025 - 13:09
Mar 26, 2025 - 15:53
 0
Paris  :Macron na Zelensky bagiye  kongera  guhura
Perezida wa Ukraine ategerejwe i Paris
Paris  :Macron na Zelensky bagiye  kongera  guhura

Nk’uko bitangazwa n’ Ibiro Ntaramakuru by’Abadage DPA, iyi gahunda iyobowe n’u Bufaransa n’u Bwongereza, igamije gushinga "coalition y’abiyemeje" — ihuriro ry’ibihugu biteguye gutanga ubufasha bw’umutekano mu gihe impande zombi zaba zemeranyije guhagarika imirwano.

Iyi nama yitezwe gusozwa ku mugaragaro mu nama izabera i Paris ku wa Kane.

Amakuru atangwa n’ibiro ntaramakuru bya DPA yemeza ko ibihugu by’inshuti za Ukraine byo mu Burengerazuba bw’Isi, birimo gutekereza uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugenzura agace kadakorerwamo ibikorwa bya gisirikare (demilitarized zone) ku mupaka wa Ukraine n’u Burusiya.

Iryo genzura rizakorwa hifashishijwe indege, satelite n’indege zitagira abapilote (drones). Haranatekerezwa no kohereza inzego z’ingabo zo mu mazi, mu rwego rwo gukurikirana ko uburenganzira bwo kugendera mu nyanja y’Umukara bwubahirizwa.

Mu igenamigambi ririmo gutekerezwaho, hitezwe ko hashobora koherezwa ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro, zigizwe n’abasirikare baturuka mu bihugu bidafite aho bihagaze muri uru rugamba.

Hitezwe kandi ko ingabo z’i Burayi zashyirwa ku mupaka w’Uburengerazuba wa Ukraine, aho zizaba zifite inshingano zo guhugura ingabo za Ukraine.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’igihugu gikomeye gikoresha intwaro za kirimbuzi, ni cyo kizaba ingwate nyamukuru y’umutekano muri iyi gahunda.

Source: Deutsche Presse-Agentu ( DPA)