Bugesera : Abacururiza mu isoko rya Rilima bakomeje guhomba
Abacururiza mu isoko rya Rilima riri mu karere ka Bugesera barinubira ubucye by’abarigana kuko bibateza igihombo bitewe nuko barangura ibicuruzwa bakabura ababigura.

Iri soko rya Rilima riherereye mu kagari ka Kimaranzara, ryubatswe ku buryo bugezweho, rifite inyubako zijyanye n’igihe, aho ricururizwamo imboga, imbuto, imyenda n’ibiribwa bitandukanye.
Nubwo ryubatse neza, abarikoreramo bagaragaza ko , ubucuruzi bwifashe nabi , biturutse ku igabanuka ry’abarikoresha ryatewe ahanini n’uko bamwe mu baturage bagize ako gace bimuwe, bigatuma abari bamenyereye kujya mu isoko batakirirema. Ubu ngo basigaye baza gucuruza ariko bagataha badafite icyo bungutse.
Nsabumuremyi Frederick ni umucuruzi yagize ati” Mbere batarimura abaturage isoko ryaremwaga n’abantu benshi baturutse hirya no hino ariko ubu rwose nta bantu bakirizamo tuzana ibicuruzwa tukabitahana twabuze abaguzi twasabaga ko bikunze barihuza n’irya Nyabagendwa kuko ryo rihuriramo abantu benshi wenda twajya ducuruza tukunguka”.
Kaneza Joselyne nawe acururiza muri iri soko yagize ati”Ubu ntiwamenya ko ari umunsi w’isoko kuko nta bantu barizamo tuzana ibicuruzwa ariko ntitubona ababitugurira kuko abantu bimuwe , ibi rero biduteza ibihombo bigatuma tutaniteza imbere. Twasabaga ko barihuza n’irya Nyabagendwa kugira ngo natwe ducuruze ariko tunabone abatugurira”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Sebarundi Ephrem, yemera ko iki kibazo gihari, akavuga ko ubuyobozi buri kubikoraho kugira ngo kibonerwe umuti. Agasaba abaturage kwihangana mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye.
Ati”Ikibazo cya ririya soko turakizi ndetse n’abaturage bakitugejejeho ariko byatewe n’uko abaturage bimuwe kandi byari ngombwa kuko igikorwa remezo cyarasigaye, icyo dusaba abaturage nuko baba bihanganye kuko turi gushaka igisubizo kirambye.”
Isoko rya Rilima ryahoze riremwa cyane n’abaturuka mu mijyi ya Kigali na Nyamata, byatumaga abacuruzi babona abakiriya benshi, bakabona inyungu baniteza imbere. gusa uko iminsi igenda ihita, abakiriya baragabanuka, ibintu byahinduye isura y’ubucuruzi muri iri soko.
Tuyishimire Mireille /Kigali