Venezuela: Imitingito ibiri ikomeye imaze kwica abagera ku 164 naho 1000 bakomeretse

Kuri uwa Kane, inzego z’ubatabazi zihutiye kugera mu duce twibasiwe cyane n’imitingito ibiri ikomeye yibasiye Venezuela, aho imibare kuri ubu igaragaza ko nibura abantu 164, ikomeretsa abagera 1,000 bagiye bagwira n’inkuta z’inzu.

Jun 25, 2026 - 15:18
Jun 25, 2026 - 15:32
 0
Venezuela: Imitingito ibiri ikomeye imaze kwica abagera ku 164 naho 1000 bakomeretse

Imitingito yo ku mugoroba wo ku wa Gatatu yari ifite ubukana buri ku bipimo bya 7.2 na 7.5, ikaba iri mu ikomeye cyane yibasiye Venezuela mu gihe kirenga ikinyejana.

Yumvikanye mu bice byinshi by’iki gihugu, aho yangije ikibuga cy’indege gikuru cy’igihugu ndetse bikiviramo gufungwa; ni mu gihe inyubako nyinshi zasohowemo abantu no mu duce dutandukanye harimo n’uturi mu birometero 1,700 uvuye i Caracas, mu murwa mukuru wa Venezuela.

Amashusho yatambutse kuri televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Kane yagaragaje inzego z’ubutabazi aho zifashishije ibikoresho by’amashanyarazi mu gucukura no kwinjira mu matongo y’inyubako zasenyutse; zigamije gushaka ababa bagwiriwe n’inyubako.

Ni imitingito yateye ubwoba abaturage b’umurwa mukuru bahungiye mu mihanda, mu gihe nyuma y’imitingito benshi bagaragaye hagati mu matongo bashakisha abagwiriwe n’inyubako.