Umupilote yafunzwe azira gusambanya umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko bamenyaniye kuri Instagram
Umupilote w’indege wa sosiyete y’indege ya British Airways yakatiwe igifungo kirenga imyaka umunani, nyuma yo gukora urugendo rwambukiranya u Bwongereza agiye gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yari yaramenyaniye na we ku rubuga rwa Instagram.
Kwame Yeboah, ufite imyaka 30 y’amavuko ukomoka mu gace ka Reading mu Majyepfo y’u Bwongereza, yatangiye koherezanya ubutumwa n’uwo mwana mu mpera z’umwaka wa 2025.
Uwo mukobwa yamubwiye ko afite imyaka 17, ariko Ubushinjacyaha bavuga ko byari bigaragara ko yari akiri muto cyane kurusha iyo myaka.
Yeboah wabaye umukinnyi ndetse n’umutoza mu mukino wa Basketball mu gihe cy’imyaka 17; akatiwe iki gihano yarakoraga akazi ko kuba Umupoloti wa mbere muri sosiyete y’indege ya British Airways kuva mu mwaka wa 2023.
Uko iryo hohoterwa ryakozwe
Nyuma yo kumenyanira kuri ruriya rubuga, Yeboah yatangiye kumwoherereza amafoto adakwiriye. Yamuhamagaraga hafi icyumweru cyose, ibi byatumaga uyu mwana yiyumva nk’uri mu rukundo rw’ukuri kuko uyu mugabo yamwerekaga ko amwitayeho.
Nyuma y’amezi make, yafashe imodoka ava mu mugi wa Reading yerekeza a i Wirral muri Merseyside mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Bwongereza, aho yahuriye n’uwo mwana imbonankubone.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yamujyanye ahantu hitaruye, aho yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina inshuro eshatu.
Uwo mukobwa nyuma yabwiye polisi ko byamugoye gusobanukirwa ibyarimo bimubaho, kandi ko yumvaga afite ubwoba ndetse n’urujijo.
Nyuma y’iminsi mike ihohoterwa ribaye, amakuru yamenyeshejwe nyina w’umukobwa. Polisi yahise ibimenyeshwa, maze Yeboah amenyekana hifashishijwe amakuru yari yarahaye uwo mwana.
Igihe yatabwaga muri yombi, mu gihe yabazwaga n’abashinzwe iperereza yahisemo kudatanga ibisubizo, aho yasubizaga agira ati "nta cyo mvuga" kuri buri kibazo yabazwaga.
Ku wa 22 Mata uyu mwaka, Yeboah yemeye ibyaha bitatu byo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa utarageza ku myaka 13, ndetse n’icyaha kimwe cyo kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yakatiwe igifungo cy’imyaka umunani n’amezi ane.
Umushinjacyaha mukuru Thomas Hanlon yavuze ko Yeboah yari azi imyaka y’uwo mwana kuva mu biganiro byabo bya mbere, birimo aho uwo mukobwa yavugaga ibyerekeye ishuri ndetse no kuba yaragaragaye yambaye umwambaro w’ishuri mu mafoto, ko atari afite imyaka 17 nk’uko yari yamubwiye.
Hanlon yagize ati: "Yateguye uwo mwana mu buryo bwo kumwemeza ko yari mu mubano n’umuntu umwitaho kandi umwitangira. Mu by’ukuri, yamukoresheje agamije guhaza irari rye rishingiye ku gitsina."
Ivomo: Africanews

