Igikombe cy’Isi 2026: Ismael Saibari yahize Yekini, Roger Milla, na Eto'o.
Umunyamaroke Ismael Saibari, yashyizeho agahigo katarakorwa n’undi munyafrika uwo ari we wese, nyuma y’ igitego yatsinze Haiti mu gikombe cy’Isi cya 2026.
Ismael Saibari ukinira Maroke yanditse izina rye mu bitabo by’amateka mu gikombe cy’Isi cya 2026, aba umukinnyi wa mbere w’umupira w’amaguru w’Umunyafurika mu mateka utsinze ibitego mu mikino yose uko ari itatu yo mu matsinda mu irushanwa rimwe.
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 ukina asatira aciye mu mpande yageze kuri aka gahigo katarakorwa n’undi uwo ariwe wese nyuma yo gutsinda igitego mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, mu mukino wa nyuma wo mu itsinda C ubwo Maroke gakinaga na Haiti.
Iki gitego cy’amateka cyakurikiye igitego cye cyiza cyane yatsinze arobye umuzamu Becker mu mukino banganyijemo 1-1 na Brazil, ndetse n’igitego cy’intsinzi cyabonetse ubwo Maroke yatsindaga Scotland.
Ibi Saibari yakoze ntabandi bakinnyi bo muri Afurika bashoboye kubigeraho. Ibihangange nka Roger Milla wakiniye Cameroon na Rashidi Yekini wakiniye Nigeria ntibigeze bagera kuri uyu muhigo udasanzwe, mu gihe abandi bagerageje gushaka kubigeraho ni Samuel Eto'o watsinze mu mikino ibiri yo mu matsinda ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Cameroon muri 2010, ndetse na Asamoah Gyan watsinze mu mikino ibiri yo mu matsinda mu ikipe y’igihugu ya Ghana mu 2014.
Ibi Saibari yakoze byo gutsinda mu mikino itatu y’amatsinda, byahise bituma yinjira mu cyiciro cy’abakinnyi b’indashyikirwa bigize gukora nk’ibi yagezeho. Ibi yakoze, byakozwe na Lionel Messi ndetse na James Rodríguez ukinira Colombia aho babikoze mu gikombe cy’Isi cya 2014; Cody Gakpo w’u Buholandi na Álvaro Morata wa Esipanye, bombi batsinze mu mikino yabo yose uko ari itatu yo mu matsinda mu gikombe cy’Isi cyo muri 2022. Undi ni Vinicius mu rishanwa riri kuba ubu muri 2026 nawe umaze gutsinda muri buri mukino akinnye mu matsinda.
Saibal uherutse kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Buholandi (Eredivisie) y’umwaka wa 2025/26 kikaba n’icya gatatu yegukanye yikurikiranya, yanegukanye kandi n’ igihembo cy’ umukinnyi w’ umwaka wa Eredivisie 2025/26.
Muri uku kwezi kandi kwa Kamena nibwo ikipe ya Bayern Munich yamuguze miliyoni 55 z’amayero kuva muri PSV Eindhoven. Akaba yarakoreye ibizami by’ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe yari mu nshingano z’ikipe y’igihugu. Biteganyijwe ko azatangazwa muri Nyakanga ubwo azaba amaze gushyira umukono ku masezerano azamugeze muri 2031.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

