Rubavu: Abafite ubumuga barishimira ko bubakiwe umuhanda bakoresha ubahuza na RDC

Abafite ubumuga bo mu karere ka Rubavu batwara imizigo ku magare barishimira ko Leta y’u Rwanda yabubakiye umuhanda w’ibilometero bitatu ndetse na Parikingi z’ibinyabiziga byabo bakoresha mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Jun 13, 2024 - 16:34
 0

Bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko uyu muhanda ari ingirakamaro kandi ugaragaza neza ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yita ku burenganzira bwa muntu kugeza n’aho yubaka umuhanda wihariye ku bafite ubumuga.Mukunzi Jeanne ni umwe mu bafite ubumuga yagize ati: Kuba twarabonye umuhanda wihariye ku binyabiziga by’abafite ubumuga ni ikintu cyadushimishije cyane, twagendaga duhura n’imodoka dupakiye imizigo kuko dukora ubushabitsi tuva Goma kuzana ibicuruzwa hano ugasanga ari ikibazo, ariko kuri ubu dufite imihanda yacu yihariye ndetse n’aho guparika turashimira imiyoborere myiza ya Paul Kagame.”

Mukankundiye Gaudance nawe avuga ko mbere kubera ko ibinyabiziga byose byanyuraga hamwe bagendaga bagongana ariko ubu byakemutse.

Ati “Iyi mihanda yaradufashije ubu tugenda tutabyigana n’ibindi binyabiziga mbere byari bitubangamiye harimo akavuyo n’akajagari  tugenda tugongana ariko ubu turagenda neza nta kibazo.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko uyu muhanda waje ari igisubizo ku bafite ubumuga bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, kuko mbere utoroherezaga abafite amagare.

Yagize ati: “Uriya muhanda ni igikorwa cyiza cyatumye abafite ubumuga baruhuka imvune yo kugenda basekura amagare yabo, ku mabuye y’amakoro yari yuzuye muri iriya mihanda, byashobokaga ko ufite ubumuga yageraga mu mikuku akaba yahanuka ku igare, ikindi bahoraga bataka imigongo na we urabyumva, aha ndetse n’abayasunika baruhutse imvune kuko basunika noneho bari ahantu heza.”

Uretse uyu muhanda w’ibirometero bisaga bitatu wagenewe amagare y’abantu bafite ubumuga, mu karere ka Rubavu hubatswe n’indi mihanda mu byiciro bitatu, harimo uhuza agakiriro n’igice cy’umujyi, uhuza imirenge ya Rubavu na Gisenyi ndetse n’uwerekeza ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Kongo.

Mu gihe cy’imyaka itanu kuva muri 2019, ubufatanye hagati ya guverinoma y’u Rwanda n’ubwami bw’u Bubiligi busize hubatswe ibikorwa remezo bitandukanye, birimo imihanda, isoko rya kijyambere rya Musanze, Ikigo cy’urubyiruko cya Musanze ndetse n’agakiriro ka Musanze.

GACINYA Regina/ Rubavu