NGOMA :Koperative COARIKA yugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo
Abanyamuryango ba koperative y’abahinzi b’umuceri COARIKA ifite ikicaro mu kagari ka Birenga mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma baravuga ko mu myaka cumi n’itatu iyi koperative imaze ibayeho nta nyungu bigeze babona kubera imiyoborere mibi bagasaba ko ababigizemo uruhare gukurikiranwa.

Ibibazo birimo kugurisha umusaruro w’igihingwa cy’umuceri ,gusohora amafaranga kuri konti,kuvugurura icyicaro cya koperative n’ibindi ni bimwe mu byo abanyamuryango ba koperative bavuga ko bikorwa rwihishwa n’abayobozi b’iyi koperative.
Ngomayubu Jean Bosco ati”Uburyo tuyobowemo ntibidushimishije nk’ubu abayobozi bikorera ibyo bishakiye kuko baragenda bakiyumvikanira na ba rwiyemezamirimo bakatugurishiriza umusaruro ku giciro bo biyumvikaniye kubera inyungu zabo “
Mukarurema Agnes ati” Nkubu hatanzwe itangazo ryo gupiganira isoko ry’umusaruro abaguzi baraza duhitamo uwatanganga menshi nyuma twumva ngo umuceri wacu wahawe abatangaga make kandi ni ibintu bikorwa na visi perezida hamwe n’ushinzwe akanama k’amasoko”
Nyuma y’ibi bizo biri muri iyi koperative hari amakuru avuga ko abatungwa agatoki barimo visi perezida wa komite nyobozi Obeya Wilson na Rwakunda Naftal visi perezida w’akanama k’amasoko .
Kuba bagira uruhare mu bibazo bivugwa muri iyi koperative byatumye abanyamuryango babatera icyizere maze mu nteko rusange hatorwa aba basimbura.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko ibibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyi koperative COARIKA bizwi ndetse ko byafatiwe imyanzuro irimo no gukora ubugenzuzi buzatuma abahombeje koperative bakurikiranwa.
Mapambano Nyiridandi Cyliaque ni umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Ati”Muri iyi koperative harimo ibibazo byinshi ni yo mpamvu twaje kugira ngo tubikemure ibyanatumye bamwe mubakekwaho imikorere mibi basimbuzwa abandi uretse ibyo kadi harakomeza gukorwa iperereza ku buryo uwo bizagaragara ko yatumye koperative igwa mu bihombo azakurikiranwa n’ubutabera”
Leonce Nyirimana /Ngoma