Rwamagana – Mwulire: Basabwe kugira uruhare mu kugaragaza imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Murenge wa Mwulire, Akarere ka Rwamagana, Senateri Nyirahabimana Soline yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kugaragaza ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 itarashyingurwa mu cyubahiro kugira ngo ishyingurwe .
Senateri Nyirahabimana yagaragaje ko nyuma y’imyaka 31 ishize Jenoside ihagaritswe, bidakwiye ko haba hakiri imibiri y’abazize Jenoside ikiri mu bwihisho. Yashimangiye ko ari ngombwa kugira ubutwari bwo kugaragaza aho iyo mibiri iherereye kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, bityo ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bukomeze gushimangirwa.
Yagize ati: “Turasaba buri wese ufite amakuru ku mibiri y'abazize Jenoside itarashyingurwa kubivuga. Nta mpamvu yo gukomeza guhisha ukuri, kandi igihugu cyarateye imbere mu bumwe n’ubwiyunge.”
Yakomeje ashimangira ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kuzirikana amateka mabi yaranze u Rwanda, guha icyubahiro inzirakarengane zazize uko zavutse no gukomeza kuba hafi y’abarokotse Jenoside.''
Yongeyeho ati: “Ni umwanya twiyegeranya, tukongera guha agaciro no kunamira inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside. Ni n’umwanya wo kwegera abarokotse, tukongera kubabwira tuti: mukomere, mubeho.”
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Mwulire bemeza ko ku itariki ya 18 Mata 1994 habaye igitero simusiga, cyahitanye Abatutsi benshi, hakarokoka bake cyane.
Abagize imiryango y’abazize Jenoside bashimye ubutumwa bwa Senateri, basaba ko hagomba gukomeza gushakishwa ahaba hakiri imibiri, kugira ngo buri wese wiciwe azashyingure uwe mu cyubahiro. Bemeza ko ari ingenzi mu rugendo rwo gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu.
Ibi birori byasojwe n’igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 96, irimo iyabonetse hirya no hino mu Murenge ndetse n’iyimuwe aho yari ishyinguye mbere.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire rusanzwe rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga 28,000 biciwe mu bice bitandukanye by’uyu murenge mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gacinya Regina / Rwamagana