Muhanga: Abakoresha imbuga nkoranyambaga barasabwa gutanga umusanzu mu kurwanya ipfobya rya Jenoside

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga rurasaba buri wese ukoresha imbuga nkoranyambaga guhaguruka agahangana n’abagihakana cyangwa bapfobya Jenoside, ibikorwa bigenda byiyongera kuri izo mbuga.

Apr 15, 2025 - 14:47
Apr 16, 2025 - 10:21
 0
Muhanga: Abakoresha imbuga nkoranyambaga barasabwa gutanga umusanzu mu kurwanya ipfobya rya Jenoside
Umwe mu rubyiruko yemeza ko agiye guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside (Ifoto Regine G.)
Muhanga: Abakoresha imbuga nkoranyambaga barasabwa gutanga umusanzu mu kurwanya ipfobya rya Jenoside

Urubyiruko rugaragaza impungenge z’uko ikoranabuhanga, cyane cyane imbuga nkoranyambaga, riri gukoreshwa na bamwe mu gusakaza amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, ayihakana ndetse n’ayibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 , bikaba bishobora kudindiza urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge igihugu kimaze kugeraho.

Jean de Dieu Biziyaremye, umwe mu rubyiruko rwo muri Muhanga, yagize ati: “Abenshi basoma cyangwa bagasangiza ibintu batitaye ku ngaruka zabyo. Hari amagambo akomeretsa abarokotse, agakomeza guhembera urwango. Tugomba kuyamagana twivuye inyuma.”

Thacienne Nyakubyara, umudozi w’imyenda ukorera mu Murenge wa Cyeza, avuga ko urubyiruko rugomba gukangukira kurwanya abapfobya Jenoside, kuko ari bo bafite ijwi rikomeye ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Nk’urubyiruko, tugomba kumenya ko dufite inshingano zo kurengera amateka y’igihugu cyacu. Imbuga nkoranyambaga ni uburyo bukomeye bwo guhindura ibitekerezo by’abantu, bityo tugomba kuzikoresha neza mu gusobanura ukuri ku byabaye, no kwamagana abapfobya Jenoside.”

Umuryango IBUKA mu Karere ka Muhanga, uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uvuga ko umaze igihe uharanira ko urubyiruko rutozwa gukoresha neza ikoranabuhanga. Bagaragaza ko kwigisha urubyiruko gutandukanya ukuri n'ibihuha bibinyujije ku mbuga nkoranyambaga ari ingenzi cyane muri uru rugamba.

Dushimimana Fidèle, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, yagize ati: “Dushyiraho amahugurwa n’ibiganiro bituma urubyiruko rubasha gusobanukirwa amateka nyayo, rukagira uruhare mu kurengera ukuri ku byabaye.”

Mu gihe tugezemo, imbuga nkoranyambaga nka X (yahoze ari Twitter), Facebook na YouTube zikoreshwa cyane n’abashaka kugoreka amateka, gusebya abarokotse no gusakaza amagambo abiba urwango. Urubyiruko rurasabwa gukangurira bagenzi babo n’abandi bose gukoresha izo mbuga mu nyungu z’igihugu, zirimo gusangiza ubutumwa bwubaka, kwibuka no guharanira ko amateka y’ukuri atakwangizwa.

Gacinya  Regina / Muhanga