Gatsibo: Umuhanda wa kaburimbo wegereye igishanga cya Kanyonyomba wazamuye ubukungu n’imibereho y’abaturage
Abatuye mu gace kegereye igishanga cya Kanyonyomba, mu Karere ka Gatsibo, barishimira impinduka nziza zagaragaye mu mibereho yabo nyuma yo kubakirwa umuhanda wa kaburimbo wa kilometero 30, wubatswe ku bufatanye bw’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa mu iterambere
Bavuga ko mbere y’uko uwo muhanda wubakwa, bahuraga n’imbogamizi zikomeye zirimo gutinda kugera ku masoko, kudahabwa serivisi z’ibanze ku gihe, no kunanirwa kugeza imyaka yabo ku isoko bitewe n’inzira zitari nyabagendwa.
Kuva uwo muhanda wubatswe, abaturage bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse mu buryo bugaragara. Imodoka zitwara abagenzi n’ibicuruzwa zatangiye kuhagera ku bwinshi, amatike y’urugendo aragabanuka, ndetse ingendo hagati y’imirenge ya Kiramuruzi, Murambi, Gasange na Muhura zoroshye kandi zihuse.
Nyirahabimana Odette, umwe mu bahinzi bakorera mu gishanga cya Kanyonyomba,
yagize ati: “Uyu muhanda waratugobotse cyane. Ubu dusigaye tugera ku masoko vuba, ndetse tukanabona serivisi z’ubuvuzi n’ubuyobozi bitadutwaye igihe kinini.”
“Ubu imodoka zitwara imyaka zisigaye ziza gutwara imyaka yacu ku gihe, ntitukiri ba bandi bajya gusaba ubufasha ngo haboneke ubwikorezi. Ubu ubucuruzi burakataje, natwe twatangiye kubona inyungu.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi nabwo bwemeza ko uyu muhanda uri mu bikorwa bifatika bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage no kwihutisha iterambere.
Jean Claude Ndayisenga , umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, yavuze ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’iterambere ry’Akarere ka Gatsibo.
Ati: “Uyu muhanda watumye ubuhahirane bwiyongera, ubuhinzi butera imbere, kandi n’abashoramari baratangiye kugaragaza inyota yo gushora imari muri aka gace. Ni impinduka zifatika kandi zishingiye ku bufatanye bwa Leta n’abaturage.”
Uyu muhanda wa kaburimbo wubatswe n'inzego zitandukanye z'igihugu ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere, watwaye amafaranga asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Uca mu mirenge ya Kiramuruzi, Murambi, Gasange na Muhura, aho witezweho gufungura amahirwe menshi y’iterambere, by’umwihariko mu buhinzi n’ubucuruzi bushingiye ku gishanga cya Kanyonyomba.
Gacinya Regina/Gatsibo