Tanzania :Ubukeba hagati ya Simba na Yanga bukomeje kuvugisha benshi
Bimaze kugaragara ko amakimbirane hagati y'amakipe ya Simaba na Yanga yo muri Tanzania nk'uko tubikesha ikinyamakuru Mwanaichi hahise hatumizwa inama y'ikitaraganya iza kwigirwamo ibi bibazo bishobora kudindiza umupira w'amaguru muri Tanzania

Muri iyi nama igomba kuba kuri uyu wa Kane mu mujyi wa Dar es salaam igomba kwitabirwa n’ubuyobozi bw’ikipe ya Simba na Yanga, bayobora ishyirahamwe rya Ruhago muri Tanzania (TFF) ndetse n’abayobora urwego rureberera imigendekere ya Shampiyona y’icyiciro cya Mbere muri Tanzania(TPLB).
Ikipe ya Simba yanze kwitabira umukino wagombaga kuyihuza na Yanga bihora bihanganye muri iki gihugu, bitewe n’uko ikipe ya Yanga icyo gihe yanze ko Simba ikorera imyitozo ya nyuma kuri Stade Benjamin Mkapa..
Yanga imaze kwangira ikipe ya Simba kudakorera imyitozo kuri Stade Benjamin Mkapa,ikipe ya Simba yandikiye urwego rushinzwe Shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania, ivuga ko itazitabira uyu mukino bitewe n’ amananiza yabaye mbere y’uyu mukino .
Icyo gihe umunsi w’umukino warageze , ikipe ya Yanga SC igiye mu kibuga itegereza ikipe ya Simba iraheba, bityo gutera mpaga ntibyaba. Iki cyemezo nticyanyuze iyi kipe bityo itanga ikirego mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (TAS).
Kuri ubu Shampiyona ya Tanzania igeze ku munsi wa 23 aho ikipe ya Yanga SC ari nayo iyiyoboye , n’amonota 58, ikaba irusha ikipe ya Simba SC inota rimwe kuko Simba ifite amanota 57.
Lucien Kamanzi .