Kigali: Imyiteguro yo kwakira Isiganwa ry’Isi ry’Amagare igeze ku musozo.

U Rwanda ruratangaza ko imyiteguro yo kwakira Isiganwa ry’Isi ry’Amagare (UCI Road World Championships 2025) igeze kure, aho biteganyijwe ko iri siganwa rizasiga amateka akomeye ku mugabane wa Afurika no ku rwego rw’Isi. Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rikomeye ribereye ku mugabane wa Afurika, aho rizabera i Kigali – Mu Rwanda kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.

Sep 9, 2025 - 11:45
Sep 9, 2025 - 11:54
 0
Kigali: Imyiteguro yo kwakira Isiganwa ry’Isi ry’Amagare igeze ku musozo.

Iri siganwa riteganyijwe guhuza ibihumbi by’abakunzi b’amagare baturutse imihanda yose yo ku Isi, rikaba ryarashyizwe mu byiciro bizamamaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga no kugaragaza ubushobozi bwa Afurika mu kwakira ibirori by’imikino bikomeye.

Ndayishimiye Samson, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Amagare mu Rwanda (FERWACY), avuga ko imyiteguro irimo ibikorwa remezo n’imyiteguro y’ikipe y’igihugu iri kugenda neza.

Yagize ati: Iri siganwa ni amahirwe adasanzwe ku Rwanda no ku mugabane wa Afurika. Ubu gutunganya ibikorwa remezo birimo gutunganya convention center aho bazajya  bahagurukira ndetse banahasoreze  no kuri BK Arena bigeze ku musozo”

Samson avuga kandi ko kuruhande rw’ikipe y’igihugu nayo yiteguye neza nta kabuza bazakora iyi byabaga nabo batange ibyishimo.

Ati ”  abakinyi b’ikipe y’igihugu nayo yiteguye neza , ubu bari mu karere ka Bugesera aho bari kwitoreza, twifuza ko abakinnyi bacu bazitwara neza, bakerekana ubushobozi bafite ndetse bakanamenyekanisha isura nziza y’igihugu cyacu.”

Ndayishimiye yasabye kandi Abanyarwanda bose kugira uruhare mu kwakira neza abashyitsi, bakerekana umuco w’ubunyarwanda ushingiye ku rukundo, urugwiro n’ubwitange.

Abatuye Umujyi wa Kigali bavuga ko bishimiye kwakira iri siganwa rikomeye, kandi ko bazabyaza umusaruro amahirwe yo kugaragaza isura y’ubunyarwanda imbere y’amahanga.

Kalisa Michel, utuye mu murenge wa Nyarugenge, yagize ati: Tuzakira abashyitsi twese twambaye akanyamuneza, tubereke ko u Rwanda ari igihugu cyuje urugwiro kandi cyakira neza abashyitsi.”

Na ho Gasigwa Claudine wo mu murenge wa Kicukiro ati: Twe abaturage twiteguye kwifatanya n’iri siganwa, kandi tuzerekana ko koko Abanyarwanda dushyize imbere umuco wacu n’ubusabane.”

Ubuyobozi bw’inzego z’umutekano bwizeza ko ibikorwa byo kurinda umutekano w’abanyamagare n’abashyitsi byatekerejwe neza.

Umuvugizi w’Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda muri Polisi y’u Rwanda, SP Kayigi Emmanuel, yagize ati: “Twashyizeho ingamba zose zizatuma iri siganwa riba mu mutekano usesuye. Dusaba abaturage gukoresha neza imihanda no gushyira imbere ubufatanye n’ubwitange.”

Kugeza ubu, ibihugu 40 byo muri Afurika byamaze kwemeza abakinnyi bizohereza mu Rwanda, mu gihe abandi bo muri Australia, Amerika n’u Bubiligi bategerejwe mu minsi iri imbere.

Iri rushanwa rikomeye ryatangiriye mu Bufaransa mu mwaka wa 1900, rikaba rigiye kwandikisha amateka mashya mu mateka y’imikino muri Afurika, u Rwanda rukaba ruri ku isonga mu kubishyira mu bikorwa.

Gacinya Regina/ Izuba TV