Nyuma yo gukora ubukwe Divine Muntu agarukanye "Igicaniro"yageze ku mbuga zicuruza umuziki ateguza amashusho.

Umuramyi Nyinawumuntu Divine uzwi nka Divine Muntu mu bikorwa bya muzika yamaze kugaruka mu muziki nyuma yo gukora ubukwe na Uwizera Benjamin Tariki ya 10 Mutarama 2026 nibwo umuramyi Divine Nyinawumuntu yasezeranye kubana akaramata na Uwizera Benjamin usanzwe ari umuririmbyi wa Holy Nation Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gatenga. Ni mu birori by'akataraboneka byitabiriwe na bimwe mu byamamare birimo Bosco Nshuti,Jado Sinza ,Svensson,Pascal Mwene Nyirindekwe, Espe ufitubugingo n'abandi.

May 25, 2026 - 10:14
May 25, 2026 - 10:56
 1
Nyuma yo gukora ubukwe Divine Muntu agarukanye "Igicaniro"yageze ku mbuga zicuruza umuziki ateguza amashusho.

Nyuma yo gukora ubukwe kuri ubu Divine yagarutse mu muziki agarukana indirimbo"Igicaniro" kuri ubu yageze ku mbuga zicuruza umuziki.

Mu kiganiro na Obededomu Frodouard Umuyobozi wa Trinity for Support yafashije uyu muramyi kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yavuze ko iyi ndirimbo ifite umwihariko ugereranyije n'Indirimbo zose bakoze. Ati" ni indirimbo yatwaye imbaraga nyinshi ugereranyije n'izindi. Yavuze ko iyi ndirimbo yagizwemo uruhare rukomeye na Antoinette rehema mwuka Wera yayihishuriye.

Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na kizigenza producer Boris kuri ubu ufatwa nka nimero ya mbere muri gospel amashusho akaba arimo gutunganywa na Eliel Sando umwe mu bahanga mu gutunganya amashusho akaba azwi mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi barimo Tonzi,Aline Gahongayire n'abandi.

Obededomu yavuze ko abantu bakwiye gutegerezanya amatsiko amashusho y'iyi ndirimbo dore ko mwuka Wera yabahaye udushya twinshi

Obededomu Frodouard umwe mu banyamakuru b'inyingi za mwamba kuri paradise dore ko yatangiranye nayo mu mwaka wa 2022 yabajijwe icyo kwishimira mu rugendo rwa muzika rwa Divine.

Ati"Ibyo kwishimira ni byinshi ,Divine twatangiranye ari umwaka muto dore ko yigaga mu mwaka wa Kane w'amashuli yisumbuye. Kuba Itangazamakuru ryaramwakiranye yombi Imana Ibinyujije muri twe ubwabyo ni ibyo kwishimira kuko yabashije kumemyana n'abahanzi bakomeye ntekereza ko abanyamakuru Cyangwa abashumba b'amatorero batamuzi ari mbarwa. Ati" benshi bakomeje kugaragaza ko bishimiye ijwi rye,abasha gutambutsa ubutumwa bukundwa n'abatari bake ni iby'agaciro kuri twe. Ikindi ,kuba umwana yarakuriye mu biganza byacu agakurana indangagaciro za gikristo akubaka urugo nta muntu utabyishimira. Kuri ubu amaze gukura kugera ku rwego kuri ubu yabasha gukora umuziki wenyine kabone n'iyo yava muri TFS .

Avuga ku cyamubabaje yavuze ko muri make ntacyo nka TFS bigeze bima Divine cyeretse icyo badafite gusa avuga ko icyamubabaje aruko bufuzaga kugeza Divine ku rwego rurenze Urwo ariho kuri uyu munsi ariko ntibyakunda bitewe n'ikibazo cy'ubushobozi. Aha akaba yasabye abafatanyabikorwa kujya bafasha abantu bafite inzozi nziza zo gushyigikira abanyempano.

Divine Nyinawumuntu ni umwe mu baririmbyi beza. Tariki ya 17 Gicurasi 2023 nibwo yasinye muri TFS. Kuri ubu amaze gusohora indirimbo zirimo Mbeshejweho,urugendo ,irembo,Lahayiroyi Hozana ndetse na Igicaniro yageze ku mbuga zicuruza umuziki amashusho akazasohoka vuba